UKO PARUWASI YACU YITEGUYE GUSUBUKURIRWA MISA ZO KU CYUMWERU

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Aho abakristu bazajya bakarabira

Nyuma yuko icyorezo cya Coronavirus/COVID-19 kigeze mu Rwanda leta y'U Rwanda yafashe ingamba zitandukanye harimo harimo no gufunga ibikorwa bimwe na bimwe bihuza abantu benshi rero na Kiliziya, insengero n'imisigiti nabyo byarafunzwe mu rwego rwo gukumira kwanduzanya icyorezo cya Covid-19, uko ibintu bigenda bijya mu buryo hagiye hafungurwa ibikorwa bike bike kugirango ubuzima busanzwe bukomeze mu cyiciro cy'ibikorwa bifungurwa rero hari hakurikiyeho ahantu hasengerwa (Kiliziya, insengero n'imisigiti); rero kugirango byemererwe gufungurwa hatanzwe amabwiriza atandukanye yo gukurikiza ngo hakumirwe icyo cyorezo gishobora kwandura byoroshye. ese Paruwasi yacu imyiteguro imeze ite? imyiteguro yose yararangiye ibisabwa byose byararangiye tugiye rero kubereka mu mafoto bimwe mu byakozwe mu rweo rwo kwitegura kongera gusengera muri Kiliziya.

Ukinjira ku marembo ya Kiliziya uzajya ubanza gupimwa umuriro uvuge amazina yawe barebe ko uri kuri liste nibasanga uriho ukomeze ujye gukaraba intoki ibyo byose bizajyabikorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus/Covid-19 niyo mpamvu aho hashushanyije ibara ry'icyatsi ni umurongo w'abajya gukaraba intoki bahanye intera ya metero 1.

Aho gukarabira mbere yo kwinjira mu kiliziya

 

Kandagira ukarabe nazo zarateganijwe.

 

Aho abakorerabushake bahuguwe bazajya bicara bafasha abakristu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda

 

Aho abakristu bazajya bicara mu Kiliziya bazajya bicara bahereye ku ntebe z'imbere

Abakristu bazajya bicara ahari akamenyetso k'cyatsi ahari akamenyetso gatukura ntihemewe

Ahari akamenyetso k'umweru hazajya hajya intebe za Purasitike

Kujya guhazwa nabwo ni ukubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda bahana intera ya Metero imwe

Kuri Altari Ntagatifu

 

 


Byanditswe : tariki ya 25 Nyakanga 2020 saa 22:04:45, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   c975e