Pasika: Papa arahamagarira isi kureka intambara bakunga ubumwe mu kurwanya Covid-19

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Papa Fransisiko mu Ngoro ya Mutagatifu Petero i Roma

Nyirubutungane Papa Fransisko yatanze umugisha udasanzwe “Urbi et Orbi” ku munsi mukuru wa Pasika muri bazilika ya Mt Petero itari yuzuye imbaga y’abakristu nk’uko bisanzwe kubera icyorezo cya Koronavirusi (Coronavirus). Nyirubutungane yasabye kandi ko ibihugu bikennye byakurirwaho imyenda bifite.

Ni ku mbuga ya Mutagatifu Petero, Papa asanzwe aturira igitambo cya Pasika akanahatangira umugisha Urbi et Orbi (Ku mugi [wa Roma] no ku isi), agaragiwe n’imbaga nyinshi y’abakristu. Ni igihe gikomeye muri liturijiya gatolika mu guhimbaza izuka rya Kristu.

Uyu mwaka rero, kubera icyorezo cyugarije isi, Papa Fransisko yubahirije amabwiriza yo kwirinda guhuriza abantu benshi hamwe nk’uko igihugu cy’Ubutaliyani cyabitegetse. Yaturiye igitambo cy’Ukaristiya mu ngoro ya Mutagatifu Petero agaragiwe n’abamufasha bake, mu gihe abakristu bo bakurikiranaga igitambo kuri murandasi no ku mashusho ya televisiyo.

Muri iyi isi “yazahajwe n’icyorezo cyashyize mu kaga gakomeye umuryango mugari wa muntu”, araduhamagarira “kubaho mu cyizere”. Yifuje “ko havanwaho ibihano byafatiwe ibihugu bimwe kugira ngo bibashe na byo kugoboka abaturage babyo” yahamagariye kandi isi yose kunga ubumwe “hagabanywa cg hakurwaho burundu, imyenda iremereye cyane ibihugu bikennye kurusha ibindi”.

Urugero nka Leta zunze ubumwe za Amerika zagombye gukuraho ibihano bijyanye n’ubukungu zashyiriyeho igihugu cya Irani, nk’igihugu cyazahajwe cyane n’iki cyorezo.

Papa Fransisiko yongeye kandi Gusaba ko “ intambara zose zahagarara byihuse ku isi yose”. “Iki si igihe cyo gukomeza gukora intwaro kirimbuzi, dusesagura umutungo mwinshi wakagombye kudufasha kuvura no kwita ku bantu barwaye, tugakiza amagara yabo”, ibi yabivuze mu butumwa yageneye abakristu gatolika batuye isi yose bagera kuri Miliyari 1,3.

Papa yagarutse cyane kuri Yemen na Siriya, Irak, Libani, amakimbirane hagati ya Isiraheli na Palestina, uburasirazuba bwa Ukraine, ibitero bya kiyahuzi bitsemba inzirakarengane muri Afurika, inkubiri y’abimukira ndetse n’ibibazo byibasira inyokomuntu mu majyaruguru ya Mozambike.

Yifuje kandi ko “ibisubizo biboneye kandi byihuse” bibonerwa Venezuela, “kugira ngo hagezwe ubufasha bw’amahanga ku baturayo bayo”.

 Papa Fransisiko yasabye Uburayi kurenga imbibe z’ukwikunda

 Yahisemo kwibanda byimbitse ku Uburayi kugira ngo bongere kwiremamo “umutima wa kimuntu w’ubufatanye wabafashije kunyura kigabo mu ngorane z’amateka”, cyane cyane nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Mu guhangana n’iki cyorezo cyazahaje ibihugu birimo Ubutaliyani, Espanyi cg Ubufaransa, hagomba gushakishwa ibisubizo birimo udushya maze tukibagirwa “ukwikunda”.

Yongeyeho ati: “Kuri benshi, iyi ni Pasika y’ubwigunge, tubayemo mu kiriyo no mu ngorane zitandukanye zatewe n’iki cyorezo, inzara n’ubukene”. Papa kandi, mu nyigisho y’igitaramo cya Pasika, yari yagarutse ku magambo agira ati: “Umwijima n’urupfu ntabwo ari byo bifite ijambo rya nyuma”.

Icyorezo cya koronavirusi kimaze ubuzima bw’abarenga 100 000 ku isi hose ndetse cyahagaritse ubuzima busanzwe abantu bamenyereye kubamo, baguma mu ngo zabo mu gihe kitazwi. Nyamara, hari henshi intambara zakomeje cyane cyane mu bihugu byo mu burasirasuba bwo hagati.


Byanditswe : tariki ya 15 Mata 2020 saa 15:54:05, ubu
Uwabitangaje : Dieudonne Yezakuzwe

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   61059