Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, B
Isomo rya mbere : lntg 3, 9-15
Igitabo cy’Intangiriro
Muntu yamaze gusuzugura Imana, 9maze Uhoraho Imana aramuhamagara, aramubaza ati «Uri hehe?» 10Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa ndihisha.» 11Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» 12Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» 13Uhoraho Imana abwira umugore ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «lnzoka yampenze ubwenge ndarya.» 14Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi, uzakurura inda hasi maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. 15Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe. Nawe urukomeretse ku gatsinsino.»
Kuzirikana : Zab 130 (129),12,3-4, 5-6ab, 7bc-8
ZABURI
- Inyik/Nyagasani ahorana imbabazi,
- akagira ubuntu butagira urugero.
- Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,
- Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
- Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!
- Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
- Nyagasani, ni nde warokoka?
- Ariko rero usanganywe imbabazi,
- kugira ngo baguhoranire icyubahiro.
- Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
- nizeye Ijambo rye.
- Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,
- kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.
- Kuko Uhoraho ahorana imbabazi,
- akagira ubuntu butagira urugero,
- ni we uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose.
Isomo rya kabiri : 2 Kor 4, 13 – 18 ; 5, 1
Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti
Bavandimwe, 4,13Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye bintera kwamamaza», natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. 14Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. 15Ibyo byose ni mwe bigirirwa kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana bayihesha ikuzo. 16Ni cyo gituma tudacogora; kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsl. 17Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho. 18Bityo tukaba tutarangamiye ibigaragara, ahubwo ibitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bihitana n’igihe, naho ibitagaragara bigahoraho iteka. 5,1Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Hish 12, 10 ; Yh 12, 32
Alleluya Alleluya.
- Ngiki igihe cy’ubucunguzi bw’Imana yacu n’ubutegetsi bwa Kristu Wayo kirageze;
- Umwana w’umuntu wererejwe ku musaraba, arareshya bose Abiyegereza. <
Ivanjili Ntagatifu : Mk 1,20-35
+ Mariko
Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be 20bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana bituma badashobora kugira icyo barya. 21Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!» 22N’abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo «Yahanzweho na Belizebuli!», kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!» 23Nuko abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana? 24Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera. 25N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera. 26Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse! 27Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyarnaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye. 28Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana. 29 Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.» 30Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.»
31Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane. 32Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.» 33Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» 34Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye. 35Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.»
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 12 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 13 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 15 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 16 Gisanzwe, B
- Amasomo yo kuwa 4, icyumweru cya 16 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 17 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 18 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 19 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 21 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 22 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 23 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 24 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 25 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 26 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 27 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 28 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 29 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 30 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 31 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 32 Gisanzwe, B
- Amasomo yo kuri KRISTU UMWAMI, icyumweru cya 34 Gisanzwe, B
- Amasomo yo kuw'ISAKARAMENTU RITAGATIFU, B
- Amasomo yo kuw'UBUTATU BUTAGATIFU, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 7 Gisanzwe, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 9 Gisanzwe, B
Kuwa gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatandatu, kwambara isine
Isomo rya 1 : Ivug 26,16-19
Kuzirikana : Zab 119 (118)
Ivanjili : Mt 5,43-48.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |