Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
Isomo rya mbere : 1 Bam 17, 17-24
Igitabo cya mbere cy’Abami
Mu rugo umuhanuzi Eliya yabagamo, 17umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye. 18Umugore abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe muntu w’Imana ? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye ?” 19Eliya aramusubiza ati “Mpa umwana wawe !” Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe. 20Hanyuma atakambira Uhoraho agira ati “Uhoraho Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana ?” 21Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho agira ati “Uhoraho Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo !” 22Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo asubirana ubuzima. 23Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati “Dore umwana wawe ni muzima.” 24Umugore abwira Eliya ati “Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.”
Kuzirikana : Zab 30 (29), 3-4, 5-6ab, 6cd-12, 13
ZABURI
Inyik/ Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.
- Uhoraho Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza ;
- Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,
- maze ungarurira kure nenda gupfa.
- Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,
- mumwogeze muririmba ubutungane bwe ;
- kuko uburakari bwe butamara akanya,
- naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.
- Ijoro ryose riba amarira gusa,
- ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.
- Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,
- ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.
- Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,
- Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.
Isomo rya kabiri : Gal 1, 11-19
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati
11Mbibamenyeshe rero bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, 12si n’umuntu nyikesha kandi si umuntu wayinyigishije : ni Yezu Kristu wayimpishuriye. 13Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi : ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. 14Kandi benshi mu bo tungana dusangiye n’ubwoko, nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka ryo guharanira umuco karande w’abasokuruza.
15Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye ku bw’ineza ye 16ngo ampishurire Umwana we kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, 17habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa ; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi. 18Nyuma y’imyaka itatu ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu. 19Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani.
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Lk 7, 16
Alleluya Alleluya.
- Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo :
- Imana yasuye umuryango wayo.
Alleluya.
Ivanjili Ntagatifu : Lk 7, 11-17
+ Luka
Muri icyo gihe, 11Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini.
Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. 12Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi ; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. 13Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati”Wirira !” 14Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati “Wa musore we, ndabigutegetse haguruka !” 15Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. 16Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati “Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.” 17Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 12 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 13 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 14 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 15 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 16 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 17 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 18 Gisanzwe, C
- Amasomo yo kuw'ISAKARAMENTU RITAGATIFU, C
- Amasomo yo kuw'UBUTATU BUTAGATIFU, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 21 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 22 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 23 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 28 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 29 Gisanzwe, C
- Amasomo yo kuw'UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 30 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 31 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 32 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 33 Gisanzwe, C
- Amasomo yo kuwa Kristu Umwami, icyumweru cya 34 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 Gisanzwe, C
- Amasomo yo ku mugoroba ubanziriza PENTEKOSITI, icyumweru cya 7 cya Pasika, C
- Amasomo yo kuri PENTEKOSITI, icyumweru cya 7 cya Pasika, C
Kuwa gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatandatu, kwambara isine
Isomo rya 1 : Ivug 26,16-19
Kuzirikana : Zab 119 (118)
Ivanjili : Mt 5,43-48.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |