Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
Isomo rya mbere : Intu 13, 14.43-52
Ibyakozwe n’Intumwa
Pawulo na Barinaba 14barakomeza bagera i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku isabato binjira mu isengero baricara. 43Ikoraniro rimaze gusezererwa, benshi mu Bayahudi no mu banyamahanga bayobotse idini yabo baherekeza Pawulo na Barinaba. Bo rero bakomeza kubaganiriza, babashishikariza gukomera ku ngabire y’Imana. 44Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. 45Abayahudi rero ngo babone icyo kivunge cy’abantu bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga babisebya. 46Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha bati “Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana ! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. 47Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ‘Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira’.”
48Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. 49Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, 50ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze, kugeza ubwo babamenesha mu gihugu yabo. 51Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bajya mu mugi witwa Ikoniyo. 52Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.
Kuzirikana : Zab 100 (99), 1-2, 3, 5
ZABURI
Inyik/ Nyagasani, uratuyobore inzira zigeza ku bugingo,
kandi uzatwinjize mu Ngoro yawe.
- Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
- nimumugaragire mwishimye,
- nimumusanganize impundu z’ibyishimo !
- Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
- ni we waturemye none turi abe,
- turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
- Koko Uhoraho ni umugwaneza,
- urukundo rwe ruhoraho iteka,
- ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.
Isomo rya kabiri : Hish 7, 9.14b-17
Ibyahishuriwe Yohani Intumwa
Jyewe Yohani, 9mbona imbaga nyamwinshi y’abantu umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki. 14bUmwe mu Bakambwe arambwira ati “Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama. 15Ni yo mpamvu bahagaze imbere y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayiha icyubahiro amanywa n’ijoro mu Ngoro yayo, maze Uwicaye ku ntebe y’ubwami akazabugamisha mu ihema rye. 16Ntibazasonza ukundi kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n’izuba n’icyorezo cyaryo ntibizabageraho ukundi, 17kuko Ntama uri rwagati y’ubwami azababera umushumba, akazabashora ku mariba y’amazi y’ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo.”
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Yh 10, 14-15
Alleluya Alleluya.
- Yezu ni Umushumba mwiza,
- amenya intama ze na zo zikamumenya :
- yemeye guhara ubugingo bwe ari zo agirira.
Alleluya.
Ivanjili Ntagatifu : Yh 10, 27-30
+ Yohani
Yezu yari yarabwiye Abayahudi ati “Ndi Umushumba mwiza.” Nuko yongera kubabwira ati 27“Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. 28Nziha ubugingo bw’iteka kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. 29Data wazimpaye aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. 30Jyewe na Data turi umwe.”
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, A
- Amasomo yo kuwa 1, icyumweru cya 4 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 2, icyumweru cya 4 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 3, icyumweru cya 4 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 4, icyumweru cya 4 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 5, icyumweru cya 4 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 6, icyumweru cya 4 cya Pasika
Ku cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021
Umwaka B
Ku cyumweru, kwambara isine
Isomo rya 1 : Iyim 20,1-17 cg 20,1-3.7-8.12-19
Kuzirikana : Zab 19 (18)
Isomo rya 2 : 1 Kor 1,22-25
Ivanjili : Yh 2,13-25.
Peripetuwa na Felisita (203)
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |