Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

 

Amasomo:
Intg 14, 18-20
Zab 110 (109), 1, 2, 3, 4
1 Kor 11, 23-26
Lk 9, 11b-17

 Padiri SimpliceBavandimwe turazirikana agaciro  k’Ukaristiya mu kwemera kwacu no mu buzima bwacu. Nkuko tubizi Abayisraheli bamaze kwambuka inyanja itukura, batangiye urugendo rurerure rw’imyaka 40 kugira ngo bagere mu gihugu cyabo, cya kavukire. Uhoraho yabahaye manu kugira ngo bagire imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo. Uhoraho yari kumwe na bo. Nyamara uwo mugati washoboraga gutora uruhumbu, ukabora, ndetse n’abawuriye bagapfa.

Twebwe rero tugomba gukora kugira ngo duhabwe umugati udashira, utabora, utanga ubuzima bw’iteka. Yezu yaravuze ati : Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo rivuye mu kanwa k’Imana (Mt 4,4 ; Lk 4,4) . Iyo urebye neza usanga muri iki gihe abantu basinda amafaranga, basinda inzoga, basinda abagore.  Ariko se ni bande mubona bamaze gusinda ijambo ry’Imana, bamaze gusinda Ukaristiya, bamaze gusinda gushengerera. Muzi ko ejo hashize bamwe na bamwe mu bakurambere bacu basindaga ijambo ry’Imana, ni ukubera kurikunda, niyo mpamvu benshi muri bo, babaga barasomye Bibiliya guhera ku ruparuro rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, abandi bashakishaga isaha imwe buri munsi yo gushengerera. Natwe abakristu tugomba gukurikira izo ingero nziza zabo.

Yezu Jambo w’Imana yigize umuntu, ni we funguro rihoraho, kandi ritanga ubuzima bw’iteka. Ubwe aratubwira ati : ni jye mugati nyamugati wamanutse mu ijuru, nihagira umuntu urya kuri uwo mugati azabaho iteka (Yh 6,51). Kiliziya yashyizeho uyu munsi kugira ngo itwibutse igitangaza cyo ku wa kane mutagatifu, Yezu araye ari budupfire.

Mu buzima busanzwe ibyo kurya by’abantu biratandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu wese. Ariko no muri kiliziya ni kimwe, ukaristiya nta bwo ari ifunguro ry’abakene gusa, ni funguro ry’abantu bose, abakire n’abakene. Twese duhabwa Yezu ku buryo buhebuje. Igihe duhabwa Yezu mu Ukaristiya twunga ubumwe na we, bigatuma twubaha amategeko y’Imana ari byo bidukomeza mu kwemera. Mbere yo guhazwa, kiliziya idufasha kwicuza, ikatwibutsa no kwisubiraho. Padiri aravuga ati : Dore Ntama w’Imana, Dore ukiza ibyaha by’abantu. Abakristu dusubiza iki ? Nyagasani sinkwiriye ko wakwinjira mu mutima wanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, mbone gukira.

Ukaristiya ni igitambo, ni yo mpamvu mu bihe byashize mbere y’Inama Nkuru ya Vatican II, nta n’umwe washoboraga kwegera altari atari umupadiri. Abapadiri  bateraga umugongo abakristu, cyari ikimenyetso cyo kubaha Ukaristiya. Muri iyi minsi iyo urebye usanga hari abalayiki bashaka gusimbura abapadiri mu kazi kabo. Umupadiri nta bwo ari umulayiki, umulayiki nta bwo ari umupadiri, buri wese mu cyubahiro cye agomba kumenya inshingano ze aho zitangirira n’aho zigarukira.

Ukaristiya ni ikimenyetso, ni icyizere cy’ubumwe bw’abakristu. Nicyo gituma mu ikoraniro aho abakristu barya bakanywa bonyine, aho nta buvandimwe, nta bumwe, nta mbabazi, abo bantu ntibakwiye gutura igitambo cy’Ukaristiya. Naho babikora buri munsi ntacyo bimaze. Kuko Ukaristiya ni ubuzima bwose bwa Yezu. Kandi Yezu yitanze mu gitambo cy’Ukaristiya kugira ngo abana b’Imana babe umwe. Twese turi abavandimwe kuko dufite umubyeyi umwe Data uri mu ijuru.

Nyagasani Yezu wowe funguro ry’ukuri, jya utumenya, uradutunge, uradukomeze, uzatwereke ibyiza byo mu gihugu cy’abariho koko. Wowe udutunga hano munsi, uraduhe kuzasangira n’abo mu ijuru.

 P. Simplice, MAfr





Byanditswe : tariki ya 29 Gicurasi 2016 saa 02:45:24, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   2be1e