Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi


UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTU KU MUNSI MUKURU W'ABALAYIKI
Tariki ya 5 Kamena 2016

INSANGANYAMATSIKO: " ICYO NSHAKA NI IMPUHWE SI IGITAMBO" (Mt 9,13)

Amasomo :
1 Bam 17,.17-24;
Gal 1,11-19 ;
Lk 7,11-17

 

Intangiriro

Umunsi w'Abalayiki 2016Bakristu bavandimwe, Kiliziya Umubyeyi wacu idushishikariza kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru. Muri uyu mwaka, twijihije umunsi mukuru w'abalayiki mu gihe Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko uyu mwaka waba uwa yubile idasanzwe y'impuhwe z'Imana. Mu ibaruwa yandikiye abakristu ku wa 11 Mata 2015, aturarikira iby'uyu mwaka, yatwibukije amagambo ya Yezu Kristu adusaba kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru. Niyo mpamvu twifuje ko insanganyamatsiko y'uyu munsi mukuru ngarukamwaka w'abalayiki yatwinjiza muri gahunda y'umwaka wa yubile idasanzwe y'Impuhwe z'Imana. Iyo nsanganyamatsiko iragira iti : « ICYO NSHAKA NI IMPUHWE SI IGITAMBO » (Mt 9,13). Izo mpuhwe Papa aturarikira zisa zite ? Zirangwa n'iki ?

Bakristu bavandimwe, nk'uko Bibiliya ibitugaragariza, impuhwe za Data wo mu ijuru zirangwa n'urukundo rushakashaka bose, ruzirikana abo yaremye abakunda, rukabagirira igishyika. Ikindi kandi, urwo rukundo ntakirugamburuza, ntirugira uwo rusubiza inyuma. Ni urukundo rudahinyuka, ruhoraho iteka. Bibiliya itwereka ko ari urwo rukundo rwatumye irema byose maze yabireba igasanga ari byiza. Ariko by'agahebuzo, muri ibyo biremwa ikanyurwa na muntu yaremye mu ishusho ryayo. « Noneho duhange muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu » (Intg 1,26). N'ubwo uwo muntu waremwe mu ishusho ry'Imana yacumuye, urwo rukundo rw'igisagirane rwigaragarije by'agahebuzo mu kuduha umwana we w' ikinege Yezu Kristu ngo aducungure. "Kuko Imana yakunze isi cyane bigeze aho itanga umwana wayo w 'ikinege, igira ngo umwemera wese adapfa nabi, ahubwo agire uhugingo bw'iteka"( Yh 3,16).

Impuhwe z'Imana tuzibonera muri Yezu Kristu

Kurangamira uwo Imana yohereje Yezu Kristu, biduha kubona koko isura y'Impuhwe z'Imana Data. Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa yandikiye Abanyafilipi, aratwereka isura y'Imana nyampuhwe mu buzima bwa Yezu Kristu aho atubwira ati: "Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n'aya Kristu Yezu ubwe: N'ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk'umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n'abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba" (Fil 2,5-8).

Mu buzima bwe i Nazareti, Yezu yicishije bugufi, abyarwa na Bikira Mariya, arahunga, abaho mu buzima bwa gikene nk'umubaji kandi ari Imana. Igihe yagennye cyo gutangira ubutumwa kigeze: yahuye n'umunaniro, arasonza, abura aho yegeka umusaya, bamwe banga kumwumva, ariko ntibyamuca intege. Ibyo byose ntibyamubujije kutugaragariza isura ya Se ugira impuhwe. Nubwo atakiriwe bwose, ntibyigeze bimuca intege. Iyo mbaga Se yamutumyeho, yarayirebaga akayigirira impuhwe, akayigisha, akayitangariza Inkuru, nziza, akayifungurira, akabakiza roho mbi n'izindi ndwara. Yagejeje Inkuru nziza ku baciye bugufi, impuhwe ze yazigaragarije abantu bose ku buntu, cyane cyane abababaye. Yadupfiriye ku musaraba, maze mu izuka rye, akomeza kutugaragariza impuhwe, ababarira abishi be, atanga amahoro, kandi aha abigishwa be gukomeza impuhwe ze. Mu butumwa yahaye Intumwa ze, yabasabye kuba abanyampuhwe nka Data "Uko Data yantumye, nanjye ndabatumye" (Yh 20, 21). Yezu yoherereje Intumwa ze Roho Mutagatifu, kugira ngo akomeze ibyo yabigishije. Yezu yahaye Intumwa ze, ndetse natwe twese, abo yacunguye kubwira Imana mu bwisanzure tuti: "Abba Data". Mbere yo gusubira mu ijuru, yaturaze Umubyeyi we Mariya. Muri make rero, nk'uko Papa Fransisko abitubwira, ni ukuri tuzabona isura y'Imana nzima niturangamira Yezu Kristu.

Icyo amasomo y'uyu munsi atwigisha

Mu Ijambo ry'Imana twumvise uyu munsi, Kiliziya iradushishikariza kubona uburyo impuhwe z'Imana zatwigaragarije ari mu Isezerano rya Kera, ndetse no mu Isezerano Rishya. Mu isomo rya mbere ndetse no mu Ivanjiri: twumvise ibitangaza bibiri: icy'umuhanuzi Eliya n'icya Yezu. Bombi bagiriye impuhwe abari mu kaga ko kubura ababo. Biratwereka wa mutima w'Impuhwe w'Imana ukangaranywa n'ikintu cyose kibabaza umuntu, ukagira impuhwe. Umuhanuzi Eliya yagaragaje umutima w'impuhwe, azura umwana w'umupfakazi. Umuhanuzi Eliya, yagiriye impuhwe uwo mupfakazi, maze atakambira Imana muri aya magambo: "Uhoraho, Mana yanjye, umwuka w'uyu mwana numugarukemo". Uhoraho yumvise ugutakamba kwa Eliya, kubera impuhwe ze, maze umwana asubirana ubuzima.

Mu isomo rya kabiri: Impuhwe z'Imana ni zo zatumye uwatotezaga abatagatifujwe ahinduka akaba umuhamya w'impuhwe zayo, abikesheje Yezu Nyirimpuhwe wabimuhishuriye, nk'uko twabyumvise mu isomo rya kabiri. Pawulo Mutagatifu ahamya ko kuba yamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi yarabanje kumutoteza, atari ku bwe, ahubwo ko abikesha urukundo n'impuhwe by'uwamwigaragarije, ari we Yezu Kristu ubwe.

Mu Ivanjiri: Yezu nawe yabonye amarira y'umupfakazi wari wapfushije umwana we w'ikinege, amugirira impuhwe, maze aramuzura. Ibi biratwereka ko impuhwe z'Imana zigira ububasha " bukomeye cyane. Aho umuhanuzi Eliya atandukaniye na Yezu, uko we yabanje gutakambira Uhoraho, kugira ngo uwapfuye azuke. Naho Yezu we, yakoresheje ububasha bwe kugira ngo uwapfuye azuke, impuhwe za Yezu zifite ububasha.

Tube abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru

Tumaze kubona impuhwe z'Imana icyo ari cyo n'uburyo zigaragarije mu mwana wayo Yezu Kristu. Bidutere gufungura amaso yacu, turebe isi turimo, maze tuyigirire impuhwe. Koko rero iyi si turimo yugarijwe na byinshi bikeneye ko tugaragaza ko turi abanyampuhwe:

a) Mbere na mbere isi yugarijwe n'ubuhakanyi. Iyo turebye mu mateka ya Kiliziya, hagiye habaho ibibazo bikomeye ariko muri iki gihe turimo cyo cyugarijwe n'ubuhakanyi butigeze bubaho. Turi mu gihe hari abantu bavuga ko Imana itabaho, abavuga ko idakenewe, abavuga ko kwibaza niba Imana ibaho cyangwa se itabaho ari uguta igihe. Abantu Imana bayisimbuje ubwibone bwa muntu n'ibintu. Hari n'abayisimbuza Sekibi, baramya ibijyana abantu mu bintu bibi.

b) Uretse icyo cyago, isi dutuyeho yugarijwe kandi n'amage y’ubwoko bwinshi: Hari intambara hirya no hino, inzara, ubukene  bukabije, ibiza by'amoko menshi, ibikorwa by'itera bwoba n'ubugome. Twavuga kandi n'ubuntu buke dusanga mu bantu batagoboka abari mu kaga.

Bakristu bavandimwe, muri uyu mwaka w'impuhwe z'Imana, tumaze kubona ibi byose bitwugarije, tukumva n'impuruza ya Papa, twebwe abemera b'abanyarwanda twakora iki? Ibyo dusabwa gukora Papa yarabitwibukije. Aradusaba kurebera kuri Yezu Kristu, tukagerageza kubaho nk'uko yabayeho. Aradusaba cyane cyane kwibuka bya bikorwa by'impuhwe tukabyitangira, ari byo : Kugaburira abashonje, guha icyo kunywa abafite inyota, kwambika abambaye ubusa, kwakira abanyamahanga, abari mu rugendo n'abari mu kaga, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye.

Icyo Imana idusaba ni impuhwe si ibitambo. Gukora ingendo nyobokamana ni byiza, ariko kuzikora nta bikorwa by'urukundo biziherekeje ntacyo byaba bitumariye. Twibuke ko mu gihe cy'urubanza rw'imperuka tuzabazwa ibikorwa by'urukundo twagiriye abaciye bugufi (Mt 25,31-46).

Ibikorwa by'impuhwe twakoze cyangwa tutakoze ni byo bizaducira urubanza. Uretse gutabara umuntu ku mubiri we, Papa anadusaba kugira ibikorwa by'impuhwe zigoboka umutima w'abantu. Ibyo bikorwa ni ibi: Kugira inama abashidikanya, kujijura abafite ubumenyi buke, gufasha abanyabyaha guhinduka, guhumuriza abababaye, kubabarira, kwihanganira amafuti y'abandi, gusabira abazima n'abapfuye. Turasabwa by'umwihariko kumenya kubabarira ku buryo buhoraho, nk'uko duhora tubivuga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, ngo: "Utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho" (Mt 6,12). Iyo tutabigenje dutyo, burya tuba twicira urubanza. Kuri iyo ngingo yo kubabarira, Yezu amaze kwigisha abigishwa be gusenga, yabigarutseho agira ati: Koko rero, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu (Mt 6,14-15).

Umwanzuro

Bakristu bavandimwe, uyu mwaka wa yubile idasanzwe y'impuhwe z'Imana, ni ingabire ikomeye twahawe Ntuzadusige uko wadusanze. Tuzarusheho kubona ubwiza bw'Imana Data Nyir'impuhwe udukunda byahebuje; utuzirikana iteka, ntagamburuzwe n'amafuti yacu ahoraho. Ariko ibyo ntibizadutere kumva ko tugomba kwipfayonza, ahubwo twirinde gupfusha ubusa impuhwe Imana itugirira. Urukundo Imana Data adukunda mu mwana we w'ikinege yatwoherereje ari we Yezu Kristu, tumurebereho, duharanire gusa na we no kugenza nka we.

lwacu mu rugo: Turangwe n'isengesho rituganisha kuri uwo Mubycyi udukunda. Turangwe n'ibikorwa by'impuhwe bituma twiyungura umubano mwiza. Ibi bizadusaba kenshi kubabarira abavandimwe bacu. Impuhwe z'Imana Data tuzitoze abo turera, urubyiruko tururinde guhurura inyuma y iby'isi n'ibiyobyabwenge. Turutoze kugira impuhwe cyane cyane turutoze gusa na Yezu. Abana bacu bakure nka Yezu batunganiye, Imana n'abantu (Lk 2,52).

Mu muryangoremezo: Izo mpuhwe z'Imana ziduhuze kurushaho mu isengesho rishingiye ku ijambo ry'Imana. Ijambo ry'Imana naryo, ritwereke impuhwe Imana yatugaragarije. Ritwereke Yezu Kristu, Umwana w’Imana tuboneramo isura y'Imana Data igira impuhwe; ridutere kurushaho kugaragaza ibikorwa by'impuhwe. Mbere na mbere riduhe indoro ibona icyo mugenzi wacu akeneye. Twibuke umugani w'umukungu na Lazaro. Umukungu yazize ko atabonye Lazaro wari ku irembo rye asabiriza. Turamutse tutabonye imbabare ziri mu muryangoremezo wacu, twaba ntaho dutandukaniye n'uwo mukungu wo mu Ivanjiri. Ntitukavuge ngo nakoze igikorwa kimwe cy'urukundo birahagije, ahubwo tugomba guhorana indoro ibona icyo umuvandimwe wacu akeneye.

Twongeye kubifuriza mwese ko uyu mwaka wazadusiga tubaye koko abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru, kandi koko: "Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa". (Mt 5,7).

Bikira Mariya Umubyeyi w'Impuhwe, aturonkere gusa n'Umwana we Yezu Kristu.

Imana ibahe mwese umugisha.

+Mgr Servillyani NZAKAMWITA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba
Akaba na Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi
ishinzwe ubutumwa bw'abalayiki mu Rwanda





Byanditswe : tariki ya 04 Kamena 2016 saa 06:07:56, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   bd82a