Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi



Amasomo : Intu 2, 1-11 ; Zab 104 (103), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34 ; Rom 8, 8-17; Yh 14, 15-16.23b-26

Padiri SimpliceIgihe cya Pasika ni igihe cya Roho Mutagatifu. Yezu yasendereje Roho mutagatifu ku bigishwa be guhera ku munsi wa mbere wa Pasika, kandi yongera kumuboherereza kuri uyu munsi wa Pentekosti. Ni Roho Mutagatifu uhora avugurura imitima y’abemera Kristu twese. Ni we utunganya umuryango w’Imana. Ni we uyobora Kiliziya ya Kristu.

Iyo  abantu babuze Roho Mutagatifu mu buzima bwabo, barahinduka bakabaho mu byifuzo by’umubiri. Ni ukuvuga ko Umuntu wese ubaho akurikira irari ry’umubiri we, nta bwo ashobora gukora ugushaka kw’Imana, ahubwo yitwara  nk’abantu b’i Gomora na Sodoma. Niyo mpamvu bavandimwe, tugomba gutegeka imibiri yacu kugira ngo Roho Mutagatifu n’imbaraga ze zisakare cyangwa ziyobore  imyitwarire yacu. Bityo ntidushobora kuvuga nk’igihe cya Paulo wigeze kubaza abakristu ba Efezi ati : «  Mbese  mumaze kwemera mwahawe Roho Mutagatifu ? Bo bakamusubiza bati : Ndetse ntitwumvise ko na Roho Mutagatifu abaho »( Ef 19, 2)

Ngira ngo twe  tuzi neza ko nta we ushobora kumenya no kwemera Yezu wazutse atemera Roho Mutagatifu. Bibiliya itubwira ko Roho Mutagatifu ari nk’umwuka, nk’umuyaga, nk’umuriro ; ayo magambo yose amushushanya, yerekana ko Roho Mutagatifu ari imbaraga zikomeye, kandi zikomeza kudufasha mu buzima bwacu.

Mu kuvuga Roho Mutagatifu Yezu aragira  ati : umuyaga uhuha aho wishakiye, maze ukumva ijwi ryawo  nyamara ntumenye iyo uturutse, n’iyo werekeje : bimera bityo  k’umuntu wabyawe na Roho. (Yh 3, 8). Dukeneye Roho Mutagatifu mu buzima bwacu nk’uko dukeneye umwuka n’amazi mu buzima bwacu, natwe  tutabonye Roho Mutagatifu ntitwabaho.

Roho Mutagatifu ni Imana ikora umurimo ukomeye muri twe :

Turebe abantu b’abanyampuhwe bazi kubabarira abandi, ndetse bakitangira burundu ubwo bugiraneza. Turebe kuri paruwasi yacu abakristu bibumbira hamwe ngo basenge kandi ngo barebe uko bafashanya. Turebe  ukuntu abakristu bitabira missa ya mu gitondo buri munsi mu gihe abandi bikomereza kuryama neza. Turebe abakristu bitanga mu bikorwa bya Kiliziya. Turebe abakristu batura buri cyumweru kandi atari abakire cyane. Ibi byose bigaragaza ibikorwa bya Roho Mutagatifu mu buzima bwacu.

Ibyanditswe bitagatifu bihamya neza ko Roho Mutagatifu akomeza umurimo yatangiye kuva kuri Pentekosti ya mbere kugeza ubu, niyo mpavu mu kinyarwanda bavuga bati : aho kuryamira ijambo waryamira inkota. Twahawe Roho Mutagatifu ntitumuvange n’imihango idasobanutse.

P. Simplice MAfr





Byanditswe : tariki ya 14 Gicurasi 2016 saa 07:02:00, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d7e7e