Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C

Amasomo :
Iz 43, 16-21
Zab 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6
Fil 3, 8-14
Yh 8, 1-11
Inyigisho yo mu misa y’abana.
Abana Mwaramutse, mumeze mute ? Ese muzi izina ryanjye ? Turi ku cyumweru cya kangahe cy’ igisibo ? Mu Ivanjili mwumvise iki ? Mu Kiliziya ntabwo abana baganira. Birabujijwe kubikora, nimubikora Imana irabahana. Amasomo y’uyu munsi ni aya bakuze, kuko abana bakeneye igikoma, si ifungoro rikomeye.
Isomo rya mbere umuhanuzi Izayi atubwira ko Uhoraho azahindura byose. Ako kazi n’umukiza wacu yaragakoze. Kuko mu rupfu rwe n’izuka rye yatugize abantu bashya. Yezu ni we soko ry’ubuhindagurike bwose. Ni yo impamvu mu isomo rya kabiri, Yezu yahinduye ubuzima bwa Pawulo Mutagatifu, ubuzima bwe yabugize igitambo kugira ngo yamamaze Inkuru Nziza.
Mu Ivanjiri, twumvise ko abigishamategeko n’abafarizayi bafashe umugore asambana, bamushyira hagati, babwira Yezu bati : Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki ? Akarengane ka mbere, kuki bafashe umugore wenyine kandi bari babiri. Umugabo yari hehe ? Nukuvuga ko abigishamategeko nabo batari intungane.
Ahubwo ni Abanyabyaha baciriye urubanza undi munyabyaha, kandi bashaka no kumwica. Yezu ababwira ko ibyo bidashoboka. Ni yo impamvu Yezu ababwira ati « muri mwe udafite icyaha ngaho namubanze ibuye ». Babyumvise batangira kugenda umwe umwe bahereye ku basaza.
Abigishamategeko babonye ko uriya mugore ari umunyabyaha ariko bo ntibabone amakosa yabo. Ni cyo cyatumye Yezu avuga ati : « kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone ? mbere yo gucira abandi urubanza ni byiza ko natwe tubanza kwisuzuma :
- Niba uvuze uti uyu ni umusambanyi, ese wowe uri umumalayika ? ese nta bwo ubizi ? ese nta bwo ubyifuza ? cyangwa nta bwo ubitekereza ?
- Niba uvuze uti uyu mukobwa afite inda kandi nta mugabo afite, urimo kwishimira ibyago bye, nawe uracyari inkumi, uritonde kuko nawe ejo ushobora guhura nabyo.
- None rero bavandimwe niba tubonye umuvandimwe wacu aguye, tumugirire imbabazi, kuko mu kinyarwanda bavuga bati : aho umugabo yaguye uterera ho utwatsi.
Rimwe na rimwe dusa n’abigishamategeko, kuko tureba gusa amakosa y’abandi. Niyo mpamvu mu kinyarwanda bavuga bati : banegurana ari inenge, bakongera kuvuga bati ba nenge itirora.
Yezu atwigishije ko atari byiza kwihutira gucira abandi urubanza. Umukiza wacu yanga icyaha ntiyanga umuntu wakoze icyaha. Abwira uwo mugore ati uherukire aho gucumura ukundi. Nta bwo yamubwiye ngo genda ukore icyo ushaka.
P Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 10:10:15, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatanu, kwambara isine
Isomo rya 1 : Ezk 18,21-28
Kuzirikana : Zab 130 (129)
Ivanjili : Mt 5,20-26.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |