Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C

Amasomo
Intu 10, 34a. 37-43
Zab 118 (117), 1.4, 16-17, 22-23
Kol 3,1-4
Yh 20, 1-9
Inyigisho yo mu Misa y’Abana
None ni umunsi w’ibyishimo byinshi n’umunezero ku isi.
- Ni uwuhe munsi duhimbaza none muri Kiliziya?
Duhimbaza umunsi mukuru wa Pasika, Pasika itwibutsa iki ? Itwibutsa izuka rya Yezu.
- Ese iwanyu mwiteguye gute guhimbaza Pasika ?
- Nawe tubwire n’iki kigushimisha ku munsi wa Pasika ?
- Mu Ivanjili mwumvise ko Mariya Madalena yagiye hehe ? Yasanze imva imeze gute ? Yasanze ibuye ryavuye ku mva.
- Mariya Madalena yirukanse asanga Petero, yamubwiye iki ? Yaramubwiye ati « Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize ».
Turashimira abagore, kuko ni bo ba mbere babonye ko Umukiza wacu yazutse mu bapfuye. Bazindutse bajya ku mva, kugira ngo bamusige amavuta, bigaragaza urukundo nyarwo bari bamufitiye. Basanze ibuye ryavuye ku mva. Yezu yazutse bisobanura ko nta kinanira Uhoraho. Afite ububasha kuri byose.
Rimwe na rimwe turavuga tuti ibyo ntibishoboka, abandi bati Reka da ! ibyo ntibibaho, iyo ni imvugo y’abantu, nta bwo ari iy’Imana. Kuri Nyagasani Imana yacu byose birashoboka.
Yezu yazutse, yasohotse n’umubiri wose mu mva. Ni intangiriro y’ubuzima bushya. Twishime tunezerwe, kuko Umwami wacu yatsinze urupfu. Mu kinyarwanda baravuga bati « uhitwa ntafata uruka » bitwereka ko utishoboye ntacyo ashoborera undi. None bakristu Yezu yazutse mu bapfuye ashobora kudukiza urupfu, kuko abishoboye.
Natwe dusohoke mu mva y’amakimbirane. Dusohoke mu mva y’ubwisanzure twenyine cyane cyane uyu munsi. Dusohoke mu mva yo kudafasha abatishoboye, dusohoke mu mva y’ingeso mbi zose, kuko ibyishimo by’izuka ry’Umwami wacu bituma duhinduka.
Twirukanke nkuko Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga babikoze, ariko twebwe nta bwo tujya ku mva, ahubwo tujye mu miryango yacu, dusangire n’abaturanyi icyo twatetse. Nta bwo byemewe ko umukristu arya wenyine uyu munsi. Kuko mu kinyarwanda bavuga bati « ibisangiye imizi bisangira no kwuma » Twese turi abakristu dusangiye ukwemera kumwe.
Tugende duhimbaze Pasika, twisanzure, tunezerewe kuko nta gushidikanya natwe tuzazuka nkuko Yezu yaduhaye urugero ava mu bapfuye.
Mugire Pasika nziza mwese, Imana ibarinde, kandi muyorerwe aho bagiye kunywa.
P Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 10:58:14, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatanu, kwambara isine
Isomo rya 1 : Ezk 18,21-28
Kuzirikana : Zab 130 (129)
Ivanjili : Mt 5,20-26.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |