Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi


Amasomo :
Intu 5,12-16
Zab 118 (117),1.4, 22-23,24-25,26a.27a.29
Hish 1,9-11a.12-13.17-19
Yh 20, 19-31

 

Padiri SimpliceIsomo rya mbere n’irya kabiri, yombi atwereka ukuntu intumwa zigishaga nyuma Pasika. Ubutumwa ni bumwe : Yezu Kristu yarapfuye, yazutse mu bapfuye kugira ngo akize isi, kandi yahaye intumwa ze ububasha ngo zikomeze ubutumwa bwe, bwo kwamamaza Inkuru Nziza ahantu hose.

Ivanjiri iratumenyesha ko nyuma y’urupfu rw’Umwami wacu, intumwa ze zari zifite ubwoba bwinshi. Kuki ? kubera abayahudi, kuko batekerezaga ko bashobora kunyura inzira Yezu yanyuze. Niyo mpamvu bagerageza gukinga amarembo y’inzu barimo. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati : Nimugire amahoro. Ni aya magambo bari bakeneye ako kanya, kuko umuntu ufite ubwoba bwinshi nta mahoro agira. Ni cyo cyatumye Yezu amaze kuzuka yihutira mbere na mbere guhumuriza abigishwa be.

Yezu yazutse koko ! Ni igitangaza, byongeye yinjiye mu nzu hose hafunze, ubusanzwe ibyo ntibyumvikana. Ukwemera kwacu niko kumeze. Rimwe na rimwe mu kwemera kwacu hazabamo ibintu bidasobanurwa, ntitugire ikibazo, ntidukwiye gushakisha kumenya byose nkuko byagenze kuri Tomasi.

Turazirikana kandi ku bubasha bw’umusaserdoti. Twumvise ko Yezu amaze gutuma abigishwa be, abahuhaho arababwira ati « nimwakire Roho Mutagatifu, abo muzakiza ibyaha bazakizwa, abo mutazabikiza bazabigumana ». Ni byiza ko abakristu mumenya ko imyitwarire mibi y’umusaserdoti idatesha amasakaramentu agaciro kayo,  kuko ari Kristu ubwe wamuhaye ububasha bwo gutanga amasakaramentu. Nta bwo ari umupadiri uhindura divayi amaraso, umugati umubiri wa Kristu, ni Imana ibikora. Nukuvuga ko Imana ikoresha umunwa n’amaboko y’umupadiri.

Ariko iyo umupadiri amaze guhabwa ubusaserdoti nta bwo aba akiri wa wundi musanzwe muzi. Yahindutse kuko afite ububasha badasazwe. Urugero muri Mali, hariho umupadiri, bamuhaye imiti myinshi iturutse mu Burayi kuko bari bahafite ivuriro. Igihe rero yari yagiye kuyikura muri douane, ahasanga umugore wari umugome cyane, yamusabye amafaranga menshi kugira ngo amuhe iyo miti. Umupadiri agerageza uburyo bwinshi ariko yanga kumuha iyo miti. Padiri yarababaye,  Abwira wa mugore ko azabura akazi ke mu minsi izaza. Ndabawira ukuri nyuma iminsi ibiri gusa umugore yaje kumusaba imbabazi avuga ko bamwirukanye mu kazi. Abapadiri nta bwo bavuma abantu, ariko niba muciye igikuba, mukanangira umtima;  birashoboka.

Ikindi tuzirikana ni ubuzima bwa Tomasi. Twibuke igihe Yezu yabwiye abigishwa be ati : aho ngiye murahazi, n’inzira yaho murayizi, Tomasi aramusubiza ati : Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute ? (Yh 14, 5). Tomasi yari umuntu ushidikanya cyane, kandi ashaka kubona ikimenyetso imbere yo kwemera. Niyo mpamvu abandi bigishwa cumi bamubwiye ko babonye Yezu, ariko we yanga kubyemera. Niba wumvise  ubuhamya bw’umuntu umwe ushobora gushidikanya, ariko ubuhamya bw’abantu barenze babiri si byiza gukomeza gushidikanya.

Yezu abwira Tomasi ati : wemejwe n’uko umbonye, hahirwa abatabona kandi bakemera. Natwe nuko, ukwemera kwacu gufite imizi, kandi gushingiye ku buhamya bw’intumwa, zo zabanye na Yezu.

P Simplice, MAfr





Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 12:02:19, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   b562e