Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

 

Amasomo :
Intu 5, 27b-32. 40b-41
Zab 30 (29), 3-4, 5-6b, 6cd.12, 13
Hish 5, 11-14
Yh 21, 1-19

 

Padiri SimpliceIsomo rya mbere ritumenyesha ko abigishamategeko n’abayahudi batekerezaga uko bakwicisha Yezu, ngo bahagarike  amaherezo y’amateka y’uwo muntu. Ariko na none babonye ko atari amaherezo ahubwo ari intangiriro ya  Kiliziya. Mbere abayahudi barwanyije umuntu umwe, Yezu. Hanyuma bongera kurwanya abigishwa ba Yezu cumi numwe. Abo bantu nta bwoba bari bafite, nta cyo batinya keretse Imana. Kristu abarimo rwagati, ni we mbaraga zabo, n’urumuri rwabo, ni we shingiro y’ubuzima bwabo. Ni yo mpamvu bavuga bati : tugomba kumvira Imana kuruta abantu.

Reka ntange urugero, iyo umukobwa akunda umusore, ababyeyi bashora kumukubita, ndetse no kumugira icyo bashaka, nyamara azahora amukunda. Intumwa nazo ni uko; bamaze kubona Yezu azutse mu bapfuye, nta kintu na kimwe kizababuza kwigisha mu izina rya Yezu. Niyo mpamvu mu kinyarwanda bavuga bati : « uhana urupfu yica umubyizi ». Ibyo bisobanura neza ko abakurambere mu kwemera bari bafite abahowe Imana benshi. Bariya bahowe Imana ntibatinya urupfu no gototezwa kuko kuri bo, urukundo rw’Imana ruraruta byose ku isi.

Mu Ivanjiri twumvise ko abigishwa bisubiriye kuroba. Bisobanura iki ? Ese ni kubera ko bari babuze icyizere ? Ese ni kubera ko uwo bari bafitiye icyizere  n’ukwemera  yapfuye ? Yego abigishwa ba Yezu basubiye kuroba kuko batashakaga gusabiriza, kandi koko ibiganza bitanga, biruta ibihabwa. Barakoze nk’uko Pawulo Mutagatifu nawe yabikoze (2 Tes 3, 8-9).

Petero yasubiye mu kazi ke k’uburobyi, ariko Matayo nta bwo yari yashoboye gusubira mu kazi ke, kuko yari umusoresha. Mu kwakira imisoro yakoraga ubujura. Hari akazi dukora kakadutera gucumura. Ni byiza ko abakristu bakwirinda gukora  ibikorwa bibabera isoko y’ibicumuro. Urugero hari umupadiri washatse kwamamaza Inkuru Nziza mu ba maraya. Umunsi yagiyeyo yatangiye kwigisha ati, nta bwo ari byiza kwigurisha, kuko umubiri wanyu ari  ingoro y’umutima, umwe muri bo yahisemo kwiyambura imyambaro yose, agerageza guhobera wa mupadiri, ariko we avuza induru, arigendera vuba na bwangu. Ntiyigeze asubira ukundi kujya  kwamamaza inkuru nziza muri ba maraya.

Hagati ya Petero na Yezu turahasanga ikibazo cy’urukundo. Mu gihe Yezu abajije Petero ati “ese urankunda?” incuro eshatu zose, Yezu yamuhaye umwanya kugira ngo agaragaze ko yahindutse. Urukundo rw’Imana ntirugira umupaka. Ese twe urukundo rwacu rumeze rute ? Ese duha abaducumuyeho umwanya kugira ngo bahinduke. Ese tuzi ko nta muntu n’umwe ushobora guhera mu ngeso mbi ze ? Iyo abonye abavandimwe bamugira inama arahinduka.

Jyewe ndemera ko umuntu wese ashobora gutanga imbabazi ku kibi cyose bamukoreye. Reka mbahe urugero : habayeho umusirikare, yari afite umugore, bagize ubukwe, nyuma y’ibyumweru bibiri, bamwohereza mu kindi gihugu aho yagombye kumara yo imyaka itatu. Noneho, mbere yo kugenda yabwiye murumuna we ko areba neza umugore we. Yaragarutse asanga umugore we afite umwana wa muruna we. Uwo musirikare yakoze iki ? Yahise akubita irombo arigendera. Nyina w’uwo musirikare yararize cyane. Akomeza kohereza abantu  bajya kumusaba imbabazi ngo agaruke mu rugo. Nyuma y’imyaka itatu yagarutse mu rugo, yababariye murumuna we. Bamubajije aho yakuye imbaraga zo kugaruka arabasubiza ati : ni kubera mama wambyaye. Yakomeje kuzirikana ukuntu igihe yari akiri muto, yamunyaragaho buri munsi we akamwoza atinuba, asanga adashobora kwanga burundu icyo nyina amusabye.

Imana yacu ni umubyeyi naho twayitera umugongo, iracyadushakisha kugeza igihe tuzagarukira.

Yohani umwigishwa Yezu yakundaga ni we wamenye ko ari Nyagasani, ibyo bigaragaza ko bari kumwe rwose, Yohani yari azi neza ijwi rya Yezu, nk’uko intama zizi ijwi y’umushumba.

Dukunde Kristu kurusha byose kw'isi.

P Simplice, MAfr





Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 13:15:30, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   5c0e9