Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C

Amasomo :
Intu 1, 1-11
Zab 47 (46), 2-3, 6-7, 8-9
Heb 9, 24-28; 10, 19-23
Lk 24, 46-53
Isomo rya mbere n’irya kabiri atwigisha ko ari ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu ngoma y’Imana. Imbonekerabusa niyo mburira busa. Bavandimwe tugomba kwakira imibabaro, bijyane n’ukwemera kwacu.
Ivanjiri y’uyu munsi iradutumira ngo tuzirikane ku rukundo rw’Imana ku bantu n’urukundo rw’abantu hagati yabo. Dore itegeko rishya Yezu yaduhaye : nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Mbese Yezu yadukunze gute ? Mu kinyarwanda baravuga bati : abakundanye barajyana. Yezu yaradukunze agumana natwe, ntiyadusize nk’impfubyi. Ari kumwe natwe mu masakaramentu, cyane cyane muri Ukaristiya.
Urukundo rutera rimwe na rimwe umubabaro. Mu rukundo byose nta bwo ari ubuki, hari kandi inzuki. Muzi uko bigenda iyo uruyuki rukudwinze, urababara. Bityo Umwami wacu kubera urukundo yari adufitiye, yabonye iminsi y’amahirwe. Ariko yahisemo kubabara kugira ngo adukize, kugira ngo aduhe ubugingo bw’iteka.
Nkuko tubizi urukundo nyarwo, nta bwo rwirata, ruriyumanganya, rwihanganira byose. Urukundo rw’Imana rugaragara mu bikorwa, n’ubwo abantu benshi bashidikanya muri iyi minsi, igihe bari mu bigeragezo. Urugero iyo umuntu apfuye akiri muto, umubyeyi we aribaza, ese Imana irankunda koko ? Ese urukundo rw’Imana rubaho ? Urukundo rw’Imana nta bwo ari ikibazo cy’igitangaza, ahubwo n’ikibazo cy’impuhwe, cy’imbabazi
Mbese,twebwe dushobora kugaragaza urukundo rw’Imana Data mu buzima bwacu gute ? Mu kinyarwanda baravuga bati : uguha akubonye aruta n’ukuzirikana, cyangwa ndaguha iruta ndagukunda. Bisobanura iki ? Urukunko rugaragara mu bikorwa nta bwo ari mu ma gambo. Dufite amahirwe ko hari abantu barimo gushyira urukundo rw’Imana mu bikorwa.
Urugero : Iyi nkuru ngiye kubabwira si amateka. Hari umugabo yari afite umugore n’abana, ariko umunsi umwe yagize ikosa rikomeye, baramufashe, bamucira urubanza, bamukatira urwo gupfa . Hari umupadiri witwa Maximilien yumva ko uwo mugabo agiye gupfa asize umugore n’abana, yagiye kwinginga abacamaza ngo apfe mu mwanya w’uyu mugabo. Barabyemeye bahitamo kwica Padiri Maximilien. Ibyo yabikoze kubera urukundo rw’Imana. Umuntu udafite urukundo rw’Imana nta bwo ashobora kwitanga kugira ngo akize abandi.
Umuntu wese uvuga ati ndi umukristu ahamagariwe kwera imbuto y’urukundo aho ari hose. Ni byiza ko tumenya ko tutagomba kubabaza abavandimwe bacu. Mu kinyarwanda baravuga bati : ikibuye cy’ineza ntikivuza ubuhuha. Ibintu byose tugomba gukora ni byiza ko tubikora mu rukundo. Bityo tuzi ko turimo gukora ugushaka kw’Imana. Kuko Imana ni urukundo nta bindi.
P Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 19 Gicurasi 2016 saa 12:32:30, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatanu, kwambara isine
Isomo rya 1 : Ezk 18,21-28
Kuzirikana : Zab 130 (129)
Ivanjili : Mt 5,20-26.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |