Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C

Amasomo :
Intu 15, 1-2.22-29
Zab 67 (66), 2b-3, 5, 7b-8
Hish 21, 10-14.22-23
Yh 14, 23-29
Ibyaditswe bitagatifu bifite ibisubizo mu ingorane zose zacu. Twumvise ko abantu bamwe bavuye muri Yudeya n’abavandimwe bo muri Antiyokiya ntibabyumvikana. Bafite amakimbirane hagati yabo kubera iyi nteruro : « niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa. » Pawulo na Barinaba bazi ko ibi bitekerezo arari byo, ko Yezu atapfusa ubusa amaraso ye ku musaraba. Mu kinyarwanda baravuga bati : izibana ntizibura gukomanya amahembe. Bisobanura ko ubuzima bwacu bujyana n’amakimbirane. Amakimbirane si ukuvuga gutandukanya burundu. Ariko ni byiza ko abagore bamenya ko sakwe sakwe isenya urugo
Abagabo nabo, mbega mwumvise cyangwa mwasomye hehe handitswe ko Yezu yirukane umwigishwa we kubera ko yitwaye nabi ? cyangwa kubera ko afite ingeso mbi? Ibyo Umwami wacu nta bwo yabikoze; none se kuki twebwe abakritu duhora tubikora, kuki twumva ko twakwirukana abagore bacu, kandi twararahiriye imbere Imana ko tutazigera dutandukana?
Dore ukuntu abakristu ba mbere babigenzaga mu gukiza amakimbirane yabo. Muri Bibiliya baranditse bati : akabonye umwe gapfa ubusa. Niba havutse ikibazo, ubwa mbere bahitamo abantu babiri cyangwa batatu kugira ngo babe abagabo, batangira mu miryango mito, iyo bidakunze, bagakomeza mu miryango mikuru, byakwanga bakazamuka mu kiliziya, byanze bikunze, ni hano barabirangiza. Nta bwo abakristu bajyanaga bagenzi babo imbere y’abacamaza. Bene ibyo bikorwa n’abapagani. Natwe ngira ngo nta bwo dukwiye kugenza nk’apagani.
Mu Ivanjili, turabona ko igihe kigera, niyo mpamvu Yezu arimo asezera abigishwa be. Bituma abahumuriza kugira ngo bagume mu rukundo n’amahoro y’Imana. Yezu yari azi neza ko ari gombwa ko abigishwa be batandukana n’imyitwarire itari myiza y’abandi bantu. Isi yacu ikeneye abantu bahamya iby’ukuri. Abantu nta cyabatera gucika intege mu kazi kabo.
Yezu yashatse ko abigishwa be bashyira mu bikorwa ibyo bavuga. Kandi bagombaga gutanga urugero rwiza, mu buzima bwabo, muri byose. Ahubwo nta muntu n’umwe muzima uzemera gukurikira uwundi witwara nabi ku mugaragaro. Niyo mpanvu baca umugani bati : ihene mbi ntawe uyizirikaho iye.
Natwe mu buzima bwa gikristu tugomba gutandukanya n’abandi. Ibyo bisoboka gute ? Byaterwa na buri wese. Twese duhawe Roho Mutagatifu, ni we mutabazi wacu. Ni we arimo kudufasha kugira ngo dushobore gutandukanya ibibi n’ibyiza. Nta n’umwe ushobora gukora ibyiza atayobowe na Roho Mutagatifu. Iyo mubona umuntu ahora akora ikibi, mujye mumenya ko uwo muntu yahatswe na Sekibi. Kamere y’umuntu muzima wese ni gukora ibyiza.
P Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 19 Gicurasi 2016 saa 13:14:06, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatanu, tariki ya 26 Gashyantare 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatanu, kwambara isine
Isomo rya 1 : Ezk 18,21-28
Kuzirikana : Zab 130 (129)
Ivanjili : Mt 5,20-26.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |