Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Ifoto ya Papa Fransisko

Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba.

Mu butumwa bwe bwo kuri uyu wa gatandatu 13\06\2020, Papa arifuza gutera inkunga abugarijwe n’ubukene, ari ko anagaya ubuhemu no kuba ba ntibindeba ku bakomeza guhunika imitungo batitaye ku bandi, kimwe n’abikungahaza bacuruza intwaro n’ibiyobyabwenge.

We ubwe aragira ati « muri aya mezi ashize ubwo isi yose yugarijwe na virusi yazanye ukwiheba n’urupfu, agahinda no kubura icyizere cy’ubuzima, twabonye abatari bake batabona icyo baafungura ». Ibyo yabivuze azirikana ku munsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020.

Yaboneyeho no gushimira abaganga, abaforomo, abakora mu ma Farumasi, abakora batagamije igihembo cyangwa abapadri bitanze batizigama, abadatinya urupfu igihe biyemeza gutabara abarwayi, « kuko batatinye kwandura maze bagatanga ubutabazi bwabo ari na ko bahumuriza bagenzi babo ».

Ubwo buntu n’ubwitange abutandukanya “n’abifashe mu mifuka ntibahangayikishwe n’ubukene bw’abandi, bityo bakaba ari nk’ibyitso byabwo”.

« Kutita ku bandi no kwigira ba ntibindeba ni byo byabaye nk’ifunguro ryabo rya buri munsi ». Ayo ni amagambo ya Papa aho nyine agaya « abirirwa bakina n’umutungo w’isi kuri za mudasobwa zabo, bagacungana umutungo w’isi ukwikubira gukabije no gushyira benshi mu bukene bukomeye ari ko batera ibihombo ibihugu byinshi », cyangwa kwigwizaho umutungo mu bucuruzi bw’intwaro butera abandi, barimo n’abana, kuzikoresha bica kandi batindahaza abandi »

Papa abona ko, ari abacuruza ibiyobyabwenge maze bakadamarara mu butunzi bakuye muri izo nzira mbi, abokamwe n’ubugizi bwa nabi cyangwa abashinzwe gushyiraho amategeko no kuyubahisha ariko ntibabikore, bose ari kimwe. Ku rundi ruhande, « ubugiraneza butabara umunyantege nke », ni bwo « bugaragaza umutima wa kimuntu ».

Papa aragaruka cyane ku kuba hari benshi batakaje imirimo yabo, umubano n’abavandimwe na wo ukototerwa n’iki cyorezo, imibanire hagati y’abantu igahungabana cyane. Ubuzima bwa roho n’ibyo abantu bakeneye kugira ngo babeho byahuye n’ibibazo bikomeye, maze ubwoba butaha imitima ya benshi. Cyokora mu gihe cya Guma mu rugo, twasanze ari ngombwa kubaho mu bwiyoroshye ndetse no kwibanda ku byibanze.

Papa akaba n’Umwepiskopi wa Roma, yatangaje ikigega cya Miliyoni y’amayero, kugira ngo gitabare abari mu kangaratete mu Butaliyani, uhereye ku bibasiwe n’iki cyorezo, barimo abanyamakuru, abimenyereza umwuga mu myuga itandukanye, abakozi bo mu ngo, abari batangiye kwihangira imirimo n’abandi bababaye.

Iyaba ku isi hari abantu b’umutima ukunda kandi uzirikana abandi nk’uyu wa Papa, cyane mu bafite icyo barusha abandi, twasangira ingorane, tugatabarana, tugasohoka mu bibazo turi kumwe, bityo ibyishimo byo kuba hamwe bikaganza imvune twahuye na zo.

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Tubikesha urubuga Rwa Arikidiyosezi ya Kigali http://www.archidiocesekigali.org/


Byanditswe : tariki ya 22 Kamena 2020 saa 15:16:24, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   bed6b