ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
CEPR Image

ISENGESHO RYO GUSABA KO IMANA IDUKIZA ICYOREZO CYA KORONA VIRUSI

Mana ishobora byose Mubyeyi w'Impuhwe,

Wowe ugaragariza urukundo rwawe ibiremwa byose,

Gira impuhwe wumve amasengesho tugutuye, Dusabira abantu bose

bamaze kugirwaho ingaruka n'icyorezo cya Korona Virusi mu bice bitandukanye by'isi.

 

Tuje imbere yawe tugusaba kugira ngo udufashe guhagarika umuvuduko w'icyi cyorezo,

Kugirango ukize abo bose bamaze kwandura,

Wakire mu bwami bwawe abahitanywe nacyo

Kandi uhoze imiryango yabo.

 

Tugusabye kandi kugira ngo hashobore kuboneka vuba umuti ukiza ubu burwayi,

Kugira ngo Abayobozi b'igihugu n'abita ku buzima bw'abantu bashobore gufata ingamba

ziboneye zirengera ubuzima bw'abantu.

 

Tubisabye kubwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen


Byanditswe : tariki ya 24 Werurwe 2020 saa 15:48:49, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1a774