Isengesho ryo gusabira ingo

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

Mana Data, ni wowe washatse ko Umwana wawe avukira mu rugo rumeze nk'izindi zose kandi akarukuriramo. Mu mibereho isanzwe y'urugo yabanye na Mariya na Yozefu, maze bamutoza imico nyayo, kandi bamufasha kugenda arushaho gusobanukirwa n'ubutumwa ashinzwe ku isi.

Nuko rero Dawe, turakwinginze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira, kunga ubumwe no gushinga imizi ihamye. Uhe buri muntu mu bazituye gusagamba mu byishimo byo kumva ari kumwe n'abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi. Fasha ingo zose gutega amatwi amajwi   y'abaziyambaza, no kwihutira  kubakirana urugwiro.

Mana Data, wowe Nyir'ubuntu butagira urugero, rebana impuhwe ingo zose ziri mu ngorane z'indwara, urupfu, ubwumvikane buke n'ubutandukane, abazituye ubahe kukwemera  no  kukwizera, maze bakurizeho na bo ubwabo kwizerana.

Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa na We, maze ingo zose zibe ishingiro rya Kiliziya n'isoko y'amajyambere nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.


Byanditswe : tariki ya 17 Gicurasi 2016 saa 10:32:07, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   addc3