Isengesho ryo gusaba amahoro

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

Nyagasani, Yezu Kristu, wabwiye intumwa zawe uti " Mbasigiye amahoro mbahaye amahoro yanjye ", turakwinginze, Kiliziya yawe uyihe amahoro ku isi yose, kandi wowe Mwami w'amahoro, uyigire ihuriro ry'ubwumvikane bw'imiryango, uyirumbutsemo inkunzi zitabarika z'amahoro, bayamamaze mu mvugo no mu ngiro badatinya umunaniro n'ibitotezo, ibigeragezo n'ubutiriganya.Komeza ubutwari bw'abaharanira ubusugire bwa bagenzi babo, barangamiye umunezero wa buri muntu. Twese uturinde kwironda no kwikunda by'agakabyo, ahubwo dushimishwe no kugukurikira mu nzira wanyuze udushakira amahoro n'umukiro.

Paix pour tousAbategetsi bacu ubahe kunyurwa n'amahoro yawe, abe ari yo bagira umugambi mu bikorwa byabo, bayoborane ubwitange abo wabaragije, bashaka kugeza buri wese ku bwigenge n'amajyambere byuzuye. Kura inzika n'inzangano mu mitima y'abantu, uhashye urugomo n'ubushyamirane mu mibanire yabo, maze bakurizeho kugusingiza wowe soko y'imigisha n'amahoro. Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.


Byanditswe : tariki ya 17 Gicurasi 2016 saa 10:59:52, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a8ece