Isengesho ryo gusabira abitabye Imana

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

Yezu ugwa neza, girira ibyuya by'amaraso watutubikaniye i Getsemani, maze ubabarire abacu bapfuye.

Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bagukubita, maze ubabarire abacu bapfuye.

Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bagutamiriza ikizingo cy'amahwa, maze ubabarire abacu bapfuye.

Yezu ugwa neza, girira ko wababaye uhetse umusaraba ujya ku musozi wa Kaluvariyo, maze ubabarire abacu bapfuye.

Yezu ugwa neza, girira ko wababaye bakubamba ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.

Yezu ugwa neza, girira inyota n'ububabare byakurembeje ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye. Yezu ugwa neza, girira ko wababaye upfira ku musaraba, maze ubabarire abacu bapfuye.

V. Nyagasani, ubahe iruhuko ridashira.

R. Maze ubiyereke iteka, baruhukire mu mahoro.


Byanditswe : tariki ya 17 Gicurasi 2016 saa 12:28:12, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   2b0d4