Isengesho rivugwa mbere yo kurya

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

Mana yanjye, uhe umugisha ibyo ngiye kurya, bintere imbaraga zo kugukorera. Amen.

cyangwa:

Duhe umugisha Nyagasani, uhe umugisha iri funguro duhawe ku buntu bwawe. Umwami w'ikuzo aduhe gusangira na We ku meza yo mu, ijuru. Amen.

cyangwa :

Nyagasani, duhe umugisha, ha umugisha iri funguro uwuhe n'abariteguye, kandi uhe n'abashonji ikibatunga. Amen.

cyangwa:

Nyagasani Yezu Kristu, Mugati w'ubuzima n'uw'ukubaho kw'iteka, nk'uko wagaburiye imbaga y'abantu bashonje, ha umugisha iri funguro kugira ngo abagiye kurisangira tugire ubuzima bwiza, Wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amen.


Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 06:22:19, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ef85e