Isengesho ryo gushimira Imana ibyiza itugirira

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

"Ndagushimiye Dawe, kuko ibyo byose wabihishe abakomeye n'abanyabwenge, ukabihishurira abaciye bugufi." Ndagushimiye Dawe Nyir'ubutagatifu, Muremyi n'Umugenga wa byose, ibiboneka n'ibitaboneka.

Abamalayika mu ijuru barakuramya, n'abatagatifu mu bwami baragusingiza ; utambutse kure ubwenge bwacu, nyamara ni wowe uturi hafi, ukaduhumuriza, ukanatwizeza. Uri Umubyeyi udukunda byimazeyo, kugeza n'aho uduha Umwana wawe w'ikinege ngo atubere Umukiza n'Umushumba utatuzimiza. Roho Mutagatifu ubakomokaho ni we utumurikira, agasusurutsa imitima yacu, tugakunda tukakurangamira Wowe Mana y'ukuri, Imana ikwiye kuratwa no gukundwa, Imana ikwiye gusingizwa no gushimirwa.

Singirizwa ko wadutoye mbere y'igihe, ngo uzatugabire ubugingo bw'iteka.

Singirizwa ko wumva amasengesho yacu, ukaduha n'ibidukiza byose.

Singirizwa ubugwaneza bwawe, n'impuhwe uhora utugirira. Twakwitura iki, Uhoraho, ibyiza byose dukesha ubuntu bwawe? Dufatanyije amajwi yacu n'ay'abamalayika, tuvuga  tuti "Uri  Nyir'ubutagatifu,  Imana y'ingabo; ijuru n'isi byuzuye ikuzo ryawe. Habwa impundu mu ijuru " Amen. Alleluya.


Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 06:54:39, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   3d737