UMUGISHA WA GISHUMBA « URBI ET ORBI » UZATANGWA NA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO KUWA GATANU, 27 WERURWE 2020 I ROMA

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Image du Pape FranÇois

UMUGISHA WA GISHUMBA « URBI ET ORBI » UZATANGWA NA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO KUWA GATANU, 27 WERURWE 2020 I ROMA

 Uyu Mugisha wa Gishumba Urbi et Orbi ni umugisha wihariye, utangwa na Nyirubutungane Papa, mu minsi mikuru ikomeye cyane y’ubuzima bw’Abakristu ba Kiliziya Gatolika, cyane cyane ku Minsi Mikuru ya Noheli na Pasika, ndetse n’igihe hatowe Umupapa mushya. Ukunze kubanzirizwa n’ubutumwa bwe ndetse ugasozwa hatangwa indulugensiya zishyitse. Ukunze gutangirwa ku rubaraza rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.

 Igisobanuro mu Kilatini cy’iyi mvugo  Urbi et orbi kerekana neza ubumwe bw’abana ba Kiliziya. Kiliziya ni imwe nk’uko tubyemera mu Ndangakwemera. Iyi mvugo Urbi et Orbi isobanura ko uyu Mugisha wa Gishumba uhabwa abakristu bo mu Mujyi wa Roma (Urbs), mu bihe bisanzwe, bashoboraga kuwuhabwa ako kanya bahibereye, ndetse ukanahabwa abakristu bo ku Isi yose (Orbis) bifatanyije na Papa. Ijambo Urbi ritangiwe n’inyuguti nkuru ryerekana Roma, nk’Umujyi by’umwihariko Papa abereye Umushumba (Evêque de Rome). Naho ijambo Orbi rikerekana Isi yose-bigendeye ku shusho yayo imeze nk’iy’igi (forme circulaire, dans le sens des orbites)-nayo Papa akaba ayishinzwe kuko ari Umushumba wa Kiliziya y’Isi yose (Pasteur universel de l’Eglise).

 Mu bihe bya Kera, ijambo « Urbs » ryasobanuraga Roma nk’Umurwa Mukuru w’Isi yose

Uwo mugisha watangwaga cyane kuri Noheli, kuri Pasika, n’igihe hatowe Umupapa mushya, Papa agiye no kuwuduha muri ibi bihe bitoroshye by’Icyorezo Coronavirusi.

 Nyirubutungane Papa Fransisko, mu gihe cy’Indamutso ya Malayika yo ku Cyumweru cya Laetare, Icyumweru cy’ibyishimo duterwa n’uko Izuka ry’Umucunguzi wacu ryegereje, icyumweru cya 4 cy’Igisibo, Papa yasabye ko icyi cyorezo cya Coronavirus twagitsindisha kunga ubumwe mu isengesho, turangwa kandi n’Impuhwe n’imbabazi. Muri iki gihe cy’ikigeragezo, aho isi yose ihinda umushyitsi iterwa n’icyorezo, Papa yasabye abakristu bose kunga ubumwe bagatakambira ijuru.

 Yasabye abakristu bo ku Isi yose kunga ubumwe bagatakambira Imana Isumbabyose, bakavuga kenshi isengesho Umwami wacu Yezu Kristu yatwigishije. Byumwihariko, bose bagombaga kwifatanya na Papa mu kuvuga isengesho rya Dawe uri mu Ijuru kuwa gatatu  (byabaye ejo hashize) tariki ya 25 Werurwe 2020 i saa sita z’amanywa za Roma, ni ukuvuga i saa saba z’amanywa za hano mu Rwanda. Papa yari yifuje ko kuri iriya tariki, ku Munsi Mukuru ukomeye   wa Bikira Mariya amenyeshwa ko azabyara Umukiza, abakristu bakibuka ubutumwa bwahawe Bikira Mariya bwerekeye Ukwigira Umuntu kwa Jambo, bakanasaba Imana kuyikomeraho muri ibi bihe by’icyorezo.

 Undi mwanya w’isengesho ry’abakristu b’isi yose bifatanyije na Nyirubutungane Papa uteganyijwe kuwa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2020, i saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba za Roma, ni ukuvuga i saa moya z’ijoro zo mu Rwanda, ku rubaraza rwa Bazilika ya Mt Petero. N’ubwo urubuga rwa Mt Petero nta muntu uzaba ururangwaho, bitewe n’ingamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, Papa arahamagarira abantu bose kwifatanya nawe mu gusabira isi, bifashishije uburyo bw’itumanaho. Iryo sengesho rizanyura ku ma radiyo, televiziyo na interneti ; rizasozwa n’Umugisha wa Gishumba Urbi et Orbi ugenewe

« Umujyi wa Roma ndetse n’Isi yose » kandi bizashoboka kurironkamo indulugensiya zishyitse.  Papa  yagize  ati  :  «  Ndabararikira  kwifatanya  nanjye  muri  iryo sengesho mukoresheje uburyo bw’itumanaho. Tuzatega amatwi Ijambo ry’Imana, tuzatura Imana amaganya yacu, tuzashengerera Isakramentu ritagatifu, mu gusoza iryo sengesho nzabaha umugisha wa Gishumba Urbi et Orbi, uzanabonerwamo indulugensiya zishyitse kubabyiteguye».

 INDULUGENSIYA2

 Igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya (Le Code de droit canonique)kivuga kubijyanye na Indulugensiya ku mutwe wacyo wa IV.   Ingingo yacyo ya 992   itanga igisobanuro ko Indulugensiya ari impuhwe Kiliziya itugirira ku cyiru cy'ibyaha twagiriweho imbabazi kugira ngo tutazakirangiriza mu purigatori. Ni imbabazi zitangwa n'Imana ku gihano cy'igihe gito cyagenewe ku byaha byakozwe, ariko bikaba byarahanaguwe. Izo mbabazi zihabwa umukristu wujuje ibyo Kiliziya isaba mu shingano zayo, kuko ari yo ku bw'ububasha yahawe ishobora gutanga umukiro, ikaba n'umugabuzi w'ibyishimo bya Kristu n'iby'abatagatifu. Habaho indulugensiya zidashyitse cg zishyitse, bitewe n'uko zishobora gukuraho mu buryo dudashyitse cg bushyitse igihano gito cyagenewe icyaha». Indulugensiya zishobora guhabwa abazima cg abapfuye. Umukristu wemera wese ashobora kwironkera indulugensiya, cg akazironkera abapfuye. N.B: Byumvikane neza yuko uwapfuye adashobora kwironkera izo ndulugensiya, azisabirwa n'abakiriho. Icyo gisobanuro tugisanga na none mu Rwandiko (Encyclique) rwa Nyirubutungane rwa Papa Paul VI rwitwa Indulgentiarum doctrina, ndetse no muri Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, n. 1471.

 Matteo Bruni ushinzwe ibiro by’ itangazamakuru i Vatikani, yemeje iryo sengesho agira ati: “Muri iki gihe cy’icyorezo kibasiye inyoko muntu, Nyirubutungane Papa Fransisko, arararikira abakristu Gatolika b’Isi yose kwifatanya na we mu isengesho. Abazifatanya na we bose muri iryo sengesho, bifashishije uburyo bw’itumanaho, bazahabwa indulgensiya zishyitse hakurikijwe  ibyemejwe  mu  rwandiko rwatanzwe  n’Urukiko  rwa Roma  rwita ku bijyanye n’itangwa ry’Imbabazi za Gishumba (Décret de la Pénitencerie apostolique) rwo kuwa 19

Werurwe 2020. ».  Urwo rwandiko rwatangajwe na Perezida w’urwo rukiko Karidinali Mauro Piacenza (Pénitentier majeur), aho yemeje ko muri iki gihe abantu bibasiwe na Coronavirus, bakaba bababara ku mubiri no kuri Roho, Indulgensiya zishyitse zihawe abarwayi b’icyi cyorezo Coronavirus, abaganga n’abandi bose bita ku buzima bw’abo barwayi, zihawe kandi imiryango y’abo barwayi. Indulugensiya zuzuye kandi zizahabwa abantu bose bashyizwe mu

kato (en quarantaine) kubera icyi cyorezo, ngo nibabikorana umutima wicuza, bakifatanya n’abandi binyuze mu buryo bw’itumanaho mu Gitambo cya Misa, ishapule, inzira y’umusaraba,  cyangwa  se  nibura  bakavuga  Indangakwemera,  Dawe uri mu  ijuru,  n’andi

masengesho, bakanisunga Bikira Mariya baturana Imana umutima wuje ukwemera ububabare baterwa n’icyi cyorezo. Zizahabwa kandi n’Abakristu bose bazagena umwanya w’isengesho bagatakambira Imana Ishoborabyose ngo idukize iki cyorezo, ikize abarwayi bacyo kandi ihe umukiro w’iteka abo cyahitanye. Uwo mwanya w’isengesho ugomba kuba uteye utya : Kuba

wasura Isakramentu ritagatifu riri muri Tabernakulo ukahasengera, kuba washengerera Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, Gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana nibura igice cy’isaha, kuvuga ishapule, gukora inzira y’umusaraba, cyangwa kuvuga ishapule y’Impuhwe z’Imana.

 Kugira ngo dusobanukirwe iyo nyigisho n'iyo mikorere ya Kiliziya, ni ngombwa kumva ko icyaha kigira ingaruka ebyeri.

 Icyaha gikomeye kituvutsa umubano n'Imana, bityo kikatubuza ubugingo bw'iteka ari byo twita

«Igihano cy'iteka» icyo gihano gikururwa n'icyaha gikomeye. Ku rundi ruhande, icyaha icyo ari cyo cyose ndetse n'iyo cyaba gitoya, gituma twizirika ku biremwa mu buryo budakwiye, tukaba tugomba gusukurwa haba hano ku isi cg nyuma y'urupfu, iryo sukuriro ryitwa purigatori. Iryo sukura rikuraho icyo twita «igihano cy'igihe gito» cyagenewe icyaha (cyicujijwe). Ibyo bihano byombi ntibigomba gufatwa nk'uburyo bwo kwihorera bwashyizweho n'Imana, ahubwo bikomoka ku miterere y'icyaha ubwayo. Ukwisubiraho guturutse ku rukundo rushyitse gushobora gusukura byuzuye umunyabyaha, ku buryo nta gihano na kimwe kiba kikiriho. N.B: Ukwisubiraho guturutse ku mutima bivuga iki? Ni igihe umunyabyaha yicujije ibyaha bye abikuye ku mutima, akabyicuza atabitewe n'igihano cy'iteka (icyo twita umuriro w'iteka) cg se kugirango yoroherezwe ibihano bye. Ahubwo ukwicuza kwe akabikorera kubera yuko yababaje Imana, ko yababajwe no gucumurira Imana mbese akumva yahemutse. Nguko kwihana ibyaha nyako. Ni koko iyo duhawe Penetensiya, Nyagasani atugirira imbabazi z'ibyaha twakoze bikaba igihe duhabwa abusolisiyo.

 Ariko burya icyaha twakoze kiba cyarinjije intege nke mu buzima bwacu, zigatuma dukomeza kwizirika ku bindi bindi bitandukanye, bikatubuza amahoro ndetse n'ubusabane bwacu n'Imana. Izo ntege nke rero ziba zikeneye guhanagurwa hano ku isi cg muri purigatori kugira ngo duhinduke bashya koko. Indulugensiya itugeza kuri ubwo busukurwe. Muri Penetensiya tuba twababariwe rwose ariko izo ngaruka ziba ziturimo ziba zigomba kuvurwa zigakira kugira ngo dushobore gushakana Imana umutima usukuye, uyirangamiye uko wakabaye kandi ukakira ingabire zose Imana ishaka kubuganiza muri wowe.

 Kugirango twumve neza ibyo tumaze kuvuga, dufate urugero rw'umuntu wakomeretse: Igikomere icyo ari cyose iyo kimaze gukira gisiga inkovu kandi iyo nkovu ni ubusembwa. Indulugensiya rero yo, nyuma yo kuvura igisebe kigakira «icyaha» bikorewe muri Penetensiya, ivanaho niyo nkovu. Mu byukuri kugirango tubisobanukirwe neza, wumve yuko icyaha umuntu akoze cyose kigira ingaruka rwose. Iyo wicujije icyo cyaha (ibyaha byawe) urabarirwa rwose, ariko ntago uba ukuriweho ingaruka zacyo. Ngiyo Impamvu dukora icyiru cy'ibyaha twababariweho.

 Ex: Niba umuntu yangije nk'iriba abaturage bavomaho, ariko uwo muntu akaza kwisubiraho akabona ko yahemukiye abaturage maze akicuza, icyo gihe azababarirwa n'Imana. Ariko inkurikizi zicyo cyaha nko kuba yaratumye abantu babura amazi, ziba zitaramuvaho, ngaho rero aho Indurugensiya igirira akamaro. Kuko idukuriraho izo nkovu z'icyaha mbese idukiza ubusembwa twatewe n'icyaha. Mbese Indulugensiya n'imbabazi nazo, ariko imbabazi dushyikira twateye intambwe yo kwicuza tubikuye ku mutima. Icyiru gikozwe neza rwose ukironkeramo izo Ndulugensiya z'ibyaha byawe.

 Ubundi Indulugensiya n'imbabazi Imana igirira abana bayo nyuma yuko bicujije ibyaha byabo. Ni koko Imana ishobora byose yo ikuraho icyaha n'ubusembwa bwacyo, ikadukiza ipfunwe, ikadusubiza ubushyashya twaremanywe!

 ICYAHA KIBANGAMIRA UMUHAMAGARO WA MUNTU3

 Ububi bw'icyaha ni uko kibuza umuntu amahoro n'umunezero  ahamagariwe  ndetse  kikaba gishobora  no kumutandukanya  n’Imana  burundu    bitewe   n'uburemere   bwacyo  niba atitandukanije  na cyo. Habaho ibyaha  byoroheje  n'ibyaha  bikomeye.  Icyaha  icyo ari cyo cyose ndetse  n'iyo cyaba gitoya, gituma twizirika ku biremwa  mu buryo budakwiye, tukaba  tugomba  gusukurwa  haba  hano  ku isi cyangwa nyuma y'urupfu.

 Ibyahabyoroheje

 Ni ibyaha  byanduza   isura  ya  muntu   ariko  ku  busanzwe   bitamutandukanya  n'Imana burundu,  kuko n'iyo yapfa  akibifite  byasukurirwa  muri  purugatori   mbere   y'uko  yinjira mu  byishimo byo kubana  n'Imana ubuziraherezo.   Gatigisimu ya  Kiliziya  gatolika  igira iti: “icyaha  gitoya  ntigisenya   urukundo,  kabone n'ubwo kirutesha agaciro kandi kikarukomeretsa” (n.1855).

 Nyamara  kandi,  nk'uko  iyo ibitagangurirwa  bigeze  mu  mutiba  w'inzuki maze  nyirawo ntiyihutire kubikuramo  bigera  aho  biwupfukirana  ndetse   bikirukana  inzuki zagombaga gukora ubuki, ni nako ibyaha byoroheje  iyo bitarwanijwe  vuba bigenda  bimunga  umuntu kandi  bikamwirukanamo   imigenzo  myiza yose.   Birumvikana  ko   utihatira    kurwanya

ibyaha  byoroheje,  agenda  asatirwa  n'ibikomeye;  kuko "udahemuka  mu bintu byoroheje ntahemuka   no  mu  bikomeye,  naho   uhemuka   mu  bintu   byoroheje ahemuka  no mu bikomeye" (Lk 16, 10).

 Ibyahabikomeye

 Ibyaha bikomeye ni ibyanduza isura ya muntu bikaba bishobora kumutandukanya n'Imana burundu igihe atabyicujije  kuko aba  yabikoranye  ubushake  no  guhitamo  kwitandukanya n'urukundo   rw'Imana  na mugenzi we.

 Cyitwa   icyaha   gikomeye,   icyaha   cyose   kigamije  gucumura    mu   bintu    bikomeye, kigakorwa bivuye ku mutima  kandi ku bushake:  uwagikoze agomba  kuba  azi neza  ko icyo yakoze  ari  icyaha,  ko  gicishije ukubiri n'Amategeko y'Imana. Agomba kandi kuba abishaka rwose, kugira ngo yiyemeze ubwe kugikora. Ubujiji butari ubwa kamere cyangwa kunangira  umutima  (Mk3, 5-6) ntibigabanya  imiterere  y'icyaha, ahubwo biracyongera.

 Mu  byaha  bikomeye  harimo  ibyo mu  rwego  rw'amahano  na  sakirirego ku buryo nyir'ugukora ibyo byaha aba    yifungiye amasakaramentu4,   akazayakomorerwa n'umushumba  wa Diyosezi cyangwa se na Papa bitewe n'uburemere  bw'icyaha. Igitabo cy'amategeko ya Kiliziya kivuga ibyaha 9:

 1. Ubuhakanyi (apostasie ou rejet total)

 2. Ukwigomeka no kwitandukanya na kiliziya

 3. Ugukwiza cyangwa kwitabira inyigisho z'ubuyobe (hérésie)

 4. Guhohotera Papa (violence physique)

 5. Guha absolusiyo uwo mufatanyije icyaha cyane cyane icyo gusambana

 6. Gutanga ubwepiskopi nta burenganzira wahawe na Papa

 7. Kumena ibanga  rya penetensiya (violation directe).  Ibi byongeweho «  kumena ibanga ry'umwiherero utorerwamo  Papa»  no  kuba  umuyoboke   w'ishyirahamwe rigamije kurwanya  Kiliziya  (urugero: Franc- maçonnerie).

 Myr   Misago   Agusitini   yatandukanyije    ibyaha    bimwe    na    bimwe    byadufasha kuzirikana ku  mbaraga z'impuhwe z'lmana mu gukiza icyaha cya muntu:

 a) Ibyaha byo mu rwego rwa sakirirego

 Ibyerekeranye nUkaristiya

 • Kubahuka Ukaristiya Ntagatifu, ukayisuzuguza, ndetse ukayonona

 • Gukinisha kuvuga misa utari umusaserdoti

 •  Kubahuka   ibikoresho   bigenewe    imihango   mitagatifu,    ukabisuzuguza   ndetse ukabyonona

 Ibyerekeranyena Penetensiya

 • Guha abusolusiyo uwo mufatanyije icyaha, cyane cyane icyo gusambana

 • Kumena ibanga rya Penetensiya

 • Gukinisha gutanga Penetensiya utari umusaserdoti

 Ibyerekeranyen’abantu  cyangwa ibintu

 • Guhohotera     umudiyakoni,    umupadiri    cyangwa    se    umwepiskopi    uri    ku murimo   we,   cyane cyane, ayobora imihango mitagatifu

 •    Guhumanya Kiliziya (Ingoro y'Imana) uyikoreramo ibintu bibi nk'ubwicanyi, ibiterasoni, n'ibindi biyitesha icyubahiro.

•   Kubahuka      amashusho      yatagatifujwe      (nk’aya  Yezu     na     Bikira    Mariya), a g a s u z u g u z w a ,   cyangwa akamenwa

b) lbyaha byo mu rwego rw'amahano

Ibyerekeranyenitegekorya 5

 • Icyaha cya jenoside n'ibindi byaha byibasira inyoko muntu

 • Icyaha cy'itsembambaga

 • lbyaha by'intambara

 • Kwica umuntu urubozo (torture)

 lbyerekeranye n'itegekorya 6

 • Ingeso yo gusambanya abana bato (pédophilie) cyangwa yo gukazanura

 • Gusambanya  uwo muva inda imwe cyangwa mufitanye  isano ya hafi cyane: umwana wawe,  so, nyoko,... (inceste)

 • Gusambanya inyamaswa (bestialité)

 • Gusambanya uwo muhuje igitsina (homosexualité)

 c) Ibyaha bibangamiye ubuzima bw'umuntu n'ubwisanzure bwe

 • Gukuramo inda ku bushake cyangwa kuba icyitso cy'ushaka kuyikuramo

 • Kugerageza kwiyahura

 • Gukwiza nkana indwara y'icyorezo (nka SIDA n'izindi)

 • Gufasha umurwayi gupfa vuba (euthanasie)

 • Kwica umuntu wabigambiriye no gushimuta umuntu

 • Gusambanya umukobwa cyangwa umugore ku ngufu

 Muri  uyu  mwaka   w'impuhwe   z'Imana  (2015-2016),   Papa   Fransisko  yagennye   ko umupadiri  wese ashobora  guha abusolusiyo ababyeyi bakuyemo inda ku bushake ndetse n'abaganga  cyangwa abandi babashyigikiye  muri  ayo  mahano,  mu  gihe  bicujije,  kandi bakaba    bifuza   kugirirwa   imbabazi   mu isakramentu     rya   Penetensiya.     Abapadiri bahamagarirwa  kwitegura  kurangiza n e z a   uwo m u r i m o ukomeye, bamenya kwakira neza    ababagana    barakoze  icyo   cyaha,   bakabumvisha  uburemere   bwacyo,  kandi bakabereka inzira y'ukwicuza guhamye,  kugira ngo bashobore  kwakira impuhwe  z'Imana Data, We uhindura byose bundi bushya.5

Imizi y'ibyahan'imigenzo mbonezabupfura yo kuyitsinda

Imizi y'ibyaha ni ingeso mbi zikurura ibindi byaha,  n'izind ngeso  mbi; bikaba bisaba  ko uwemera yihatira gukurikiza imigenzo mbonezabupfura  irwanya izo ngeso mbi, kugira ngo ashobore kuzitsinda.

Ingeso mbi                         Imigenzo mbonezobupfura  izitsinda

 1. Ukwikuza                        1. Ukwiyoroshya

2. Ubugugu                         2. Ukudatwarwa n'iby'isi

3. Ishyari                            3. Urukundo rwa kivandimwe

4. Uburakari                        4. Ukwihangana

5. Ubusambanyi                  5. Ubumanzi

6. Ubusambo                       6. Ukwigomwa

7. Ubunebwe                       7. Kugira umwete

 UMUGISHA URBI ET ORBI (MU KILATINI)

 Sancti Apostoli Petrus et Paulus, de quorum potestate et auctoritate confidimus, ipsi intercedant pro nobis ad Dominum.

 R./ Amen.

 Precibus et meritis beatæ Mariæ semper Virginis, beati Michaelis Archangeli, beati Ioannis Baptistæ et sanctorum Apostolorum Petri et Pauli et omnium Sanctorum misereatur vestri omnipotens Deus et dimissis omnibus peccatis vestris, perducat vos Iesus Christus ad vitam æternam.

 R./ Amen.

 Indulgentiam, absolutionem et remissionem omnium peccatorum vestrorum, spatium verae et fructuosae pænitentiæ, cor semper pænitens et emendationem vitæ, gratiam et consolationem sancti  Spiritus et  finalem  perseverantiam  in  bonis operibus,  tribuat  vobis omnipotens et misericors Dominus.

 R./ Amen.

 Et benedictio Dei omnipotentis : Patris et Filii et Spiritus sancti descendat super vos et maneat semper.

 R./ Amen.

 UMUGISHA MU GIFARANSA

 Que les saints Apôtres Pierre et Paul, dont la puissance et l'autorité nous ont été confiées, intercèdent personnellement pour nous auprès du Seigneur !

 R./ Amen.

 Que par les prières et les mérites de la bienheureuse Marie toujours Vierge, de Saint Michel archange, de Saint Jean Baptiste et des saints apôtres Pierre et Paul, et de tous les saints, le Dieu tout-puissant ait pitié de vous et qu'ayant remis tous vos péchés, Jésus Christ vous conduise à la vie éternelle !

 R./ Amen.

 L'indulgence, l'absolution et le pardon de tous vos péchés, un espace d'une pénitence authentique et fructueuse, un cœur toujours pénitent et une correction de votre vie, la grâce et le conseil de l'Esprit Saint et la persévérance jusqu'à la fin dans les bonnes œuvres : que vous l'accorde le Seigneur tout-puissant et miséricordieux !

 R./ Amen.

 Et que la bénédiction du Dieu tout-puissant, le Père, le Fils et le Saint-Esprit descende sur vous et y demeure à jamais.

 R./ Amen.

___________________________________________________________________

 « Roma caput mundi »1.

 1 Cf. Ovide, Fastes, II, 683, 684) : « Gentibus est aliis tellus data limine certo ; Romanae spatium est urbis et orbis idem » (« Les autres peuples ont des limites qu'ils ne doivent pas franchir : les limites de la ville de Rome et de l'univers sont identiques »). N.B. Les Fastes d'Ovide traitent du calendrier romain et des fêtes religieuses qui l'accompagnent. Voir aussi Ovide, Ars, I, 174 : atque ingens orbis in Urbe fuit.

2 Arkidiyosezi ya Kigali, Hahirwa Abagira Impuhwe : Ingendanyi y’Umukirisitu mu Guhimbaza Impuhwe z’Imana. (Kigali, Mutarama 2016), pp. 5-6.

3 Arkidiyosezi ya Kigali, Hahirwa Abagira Impuhwe : Ingendanyi y’Umukirisitu mu Guhimbaza Impuhwe z’Imana. (Kigali, Mutarama 2016), pp. 1-4. 

4  Excommunicatio  “latae  sententia”   itandukanye   na  Excommunicatio  “Ferendae  sentential”

ikurwaho n'uwayitangaje.

5  Lettre Du Pape François accordant  l'indulgence à l’occasion du Jubilé Extraordinaire de la Miséricorde du

1er Septembre 2015, § 6.

  

MBIFURIJE KWITEGURA NEZA UWO MUGISHA UDUFASHA KWITAGATIFUZA MURI IBI BIHE.

 

 Padiri Jérôme NIYONGABO, SAC


Byanditswe : tariki ya 27 Werurwe 2020 saa 10:04:52, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   2c196