PARUWASI YACU YEMEREWE GUSUBUKURA GAHUNDA ZA MISA

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Paroisse St Pierre

nkuko twari twabibamenyesheje mu nkuru zacu zatambutse tubabwira aho imyiteguro igeze yo kwitegura gufungurirwa gahunda ya za Misa zo ku cyumweru, ubu rero inkuru nziza ihari ihari ni uko guhera ku cyumweru tariki ya 4 Ukwakira Misa zizatangira kubera Muri Paruwasi Muatagatifu Petero Cyahafi.

Kuri gahunda rero hazajya haba Missa 3; iya mbere ni saa moya za mu gitondo, iya 2 Saa yine z'amanywa n'iya 3 izajya iba saa kumi n'imwe z'umugoroba Missa zose Kandi zikaba ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Misa ya mbere yahariwe abasheshe akanguhe mu rwego rwo kubarinda ko bahura nubwandu bwa Corona Virus, Missa ya Kabiri yahariwe Santarale Mt Yohani (Kamuhoza) naho Missa ya 3 iharirwa Santrale ya Mt Yohani Paulo wa 2(Kimisagara) ndetse na Santrale Agustini (Akanyanza).

Tubibutsako mugomba kwitwararika ku mabwiriza yo kuryanya no gukumira icyorezo cya COVID 19.


Byanditswe : tariki ya 02 Ukwakira 2020 saa 22:28:12, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   afca3