MUSENYERI SINAYOBYE EDOUARD UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA CYANGUGU YARIMITSWE

Kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe 2021, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya amenyeshwako azabyara Umwana w’imana, muri Diyosezi ya Cyangugu habaye umuhango wo Kwimika Msgr Edouard SINAYOBYE nk'umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu nyuma y'uko uwari umushumba wayo Mgr Jean Damascene BIMENYIMANA atabarukiye kuwa 11 Werurwe 20218.
Ibirori byo kwimika Umushumba mushya Byabereye kuri Sitade ya Rusizi. Twibuke ko Papa Fransisiko yatangaje ko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Cyangugu ku wa gatandatu taliki 06 Gashyantare 2021, ku isaha y’i saa saba mu Rwanda.
Abepiskopi bose bo mu Rwanda bari bahari. Ni ukuvuga Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo; Musenyeri Mgr Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda; Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (ari na we wasomye Missa mu ntangiriro yayo); Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Kabgayi; Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Byumba; Musenyeri Anakleti MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo; Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Gikongoro, wanayoboraga hagati aha Diyosezi ya Cyangugu.
Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yari ihagarariwe na Padri Yohani Mariya Viyani TUMAINI. Hari abapadri batandukanye, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, abihayimana n’imbaga y’abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya. Inzego bwite za Leta zirimo Minisitiri Yohani Mariya Viyani GATABAZI, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu; abasenateri; abadepite n’abayobozi b’uturere batandukanye, zari zihari. Abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye na bo ntibahatanzwe.
Mu itangwa ry’ubwepiskopi, uwatorewe ubwepiskopi arigishwa, agasabirwa, akaramburirwaho ibiganza n’abepiskopi bahari, akavugirwaho isengesho ry’iyeguriramana (ni ryo rikuru, ni ryo ntimatima y’iki gikorwa, kuko muri ryo, uwari Padri aba Umwepiskopi) kandi agasigwa amavuta ya Krisima. Ni ko byagenze no kuri Musenyeri Edouard SINAYOBYE.
Amaze guhabwa Ubwepiskopi, abapadri bo muri Diyosezi bamusezeraniye kumwubaha, we n’abazamusimbura bose. Yaramukije kandi abari aho, mu buryo bujyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Nyuma yaho, Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya, ni we wakomeje atura Igitambo cya Missa.
Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yagejeje ubutumwa ku Mwepiskopi mushya, n’ubwo atari ahibereye kubera impamvu z’akazi, Minisitiri Yohani Mariya GATABAZI, ni we watangaje ubwo butumwa. Perezida KAGAME yagize ati: “ndabakunda, ndabasuhuza, mbifurije ubutumwa bwiza kandi sinzabatererana. Ndashimira Kiliziya gatolika umurimo ikora mu burezi, mu buvuzi, mu isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no mu majyambere muri rusange”. Yagaragaje kandi ko yishimiye umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya na Leta.
Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya wa Cyangugu, mu ijambo rye yavuze ko imigambi y’Imana yuje ineza, akaba ari kimwe mu byo itangwa ry’ubwepiskopi ryagaragazaga. Ati: “ubutumwa bushobora gutera ubwoba, nanjye narabugize igihe menye ko ari njye ugomba kuyobora Cyangugu, ariko nanone ndumvira”. Agaragaza ko Roho Mutagatifu azamufasha mu butumwa bwe. Yasobanuye ko ibimenyetso by’ubwepiskopi bigaragaza ukwiyoroshya n’ubumwe afitanye na Diyosezi. Yavuze ko we n’umuryango w’abakristu ba Cyangugu bazabana mu rukundo, mu bufatanye n’isengesho. Umwepiskopi mushya yashimiye Perezida wa Repubulika n’abandi bepiskopi basangiye ubutumwa. Yasezeranije abari aho isengesho kandi na we asaba ko bamusabira. Yashoje gahunda atanga umugisha.
Amateka magufi ya Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi mushya wa Cyangugu
Padiri Edouard Sinayobye yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021. Yavutse tariki 20 Mata 1966 muri Diyosezi ya Butare, ari na yo yaherewemo amasakramentu yibanze
Amashuri abanza yayigiye iwabo, akomereza ayisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo (Saint-Léon) i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993, akomereza mu Iseminari nkuru ya Rutongo (Séminaire Propédeutique, umwaka wa mbere wa Seminari nkuru mu Rwanda) kuva mu 1993 kugera mu 1994. Nyuma yaho yagiye muri Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda: 1994-2000.
Yahawe ubupadiri tariki 12 Nyakanga 2000, aba padiri vikeri muri Paruwasi ya Butare. Icyo gihe yari n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Butare. Muri 2005 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, umurimo yafatanyaga no kuba umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare. Kuva muri 2008 kugera muri 2013 yakurikiranye amasomo muri Université Pontificale Teresianum y’i Roma, aho yakuye impamyabushobozi ihanitse (licence/bachelors) n’iy’ikirenga (PHD) mu bijyanye na Tewolojiya ya roho (Théologie Spirituelle).
Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare guhera muri 2010 kugera muri 2011, guhera muri 2011 kugera muri 2013 aba umucungamutungo (économe) wa Diyosezi ya Butare. Kuva mu 2014 kugeza ubu ni Umuyobozi wa Seminari nkuru (Propédeutique) ya Nyumba, umwarimu wa Tewolojiya ya roho mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yigishaga kandi no muri Kaminuza Gatolika ya Butare. Yanabaye umunyamabanga wa komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ihamagarwa, ndetse n’umwe mu bagize komite y’ihuriro ry’igihugu ry’Ukarisitiya. Musenyeri Sinayobye avuga indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igitaliyani, Icyongereza n’Igiswayire. Ni umwanditsi w’ibitabo, akaba azwi ho gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Ubutumwa bw’amabonekerwa ya Kibeho yagize umwanya wo kubuzirikanaho no kubwamamaza cyane.
Intego y’Umwepiskopi mushya ni FRATERNITAS IN CHRISTO (turi abavandimwe muri Kristu)
Msgr Philippe RUKAMBA aha Msgr Edouard SINAYOBYE impano yagenewe n’abapadiri ba Diyoseze ya Cyangugu.
Nyuma yo Kwimikwa Msgr Edourd SINAYOBYE yakomeje ayobora igitambo cya Missa.
Umuhango wari witabiriwe n’abihayimana bayandukanye ndetse n’inshuti za Diyosezi ya Cyangugu
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta nabo bari babukereye kwifatanya na Kiliziya y’U Rwanda
Msgr Celestin HAKIZIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro niwe wari wararagijwe Diyosezi ya Cyangugu.
Ministiri Jean Marie Vianney GATABAZI ageza ijambo kubitabiriye umuhango.
Byanditswe : tariki ya 26 Werurwe 2021 saa 13:52:19, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- MUSENYERI SINAYOBYE EDOUARD UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA CYANGUGU YARIMITSWE
- Pasika: Papa arahamagarira isi kureka intambara bakunga ubumwe mu kurwanya Covid-19
- UMURYANGO W’ABAPADIRI BERA MU RWANDA WASOJE IMIRIMO YAWO MURI DIYOSEZI YA BUTARE
- I BUTARE, ABAPADIRI BERA BAFUNZE IMIRYANGO
- BURI WESE NABERE UMWANA YEZU IKIRUGU MU MUTIMA WE
- IMINSI MPUZAMAHANGA Y'URUBYIRUKO ITAHA IZIBANDA KU MUBYEYI BIKIRA MARIYA
- UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE
- MWAMAGANE IGITESHA AGACIRO UMUNTU
- AMAFARANGA NTAGOMBA GUTWARA AGOMBA GUFASHA
- TWITOZE KWIHANGANIRA ABANDI
- MUGARAGU MWIZA, NGWINO WISHIMANE NA SHOBUJA.
- PADIRI IRÉNÉE JACOB YARATABARUTSE, UBUHAMYA BWA PADIRI MARC FRANCOIS
- PADIRI IRÉNÉE JACOB, UMUNYARWANDA WERA, YARATABARUTSE!
- UMUNSI MUKURU W'ABALAYIKI MU RWANDA, 5 KAMENA 2016
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |