Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cy'Adiventi, A
Isomo rya mbere : Iz 7, 10-16
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi
Uhoraho yohereza umuhanuzi Izayi 10kubwira umwami Akhazi ati 11«Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12 Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» 13Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye ? 14Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu maze akazamwita Emanuweli. 15Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. 16Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.»
Kuzirikana : Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6
ZABURI
- Inyik/ Uhoraho naze :
- ni we mwami wuje ikuzo
- Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,
- yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.
- Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
- Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
- Ninde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
- Maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?
- Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
- ntararikire nabusa ibintu by’amahomvu.
- Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
- N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
- Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,
- bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.
Isomo rya kabiri : Rom 1, 1-7
Intangiriro y’ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma
Bavandimwe, ljyewe Pawulo umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza 2Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu byanditswe bitagatifu. 3Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, 4ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana, mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. 5Ni na We waduhesheje ubutumwa, bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, 6ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. 7Mwebwe rero batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili :
Alleluya Alleluya.
- Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda,
- maze azabyare umuhungu,
- nuko bazamwite «Emanuweli»,
- ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe&raq
Ivanjili Ntagatifu : Mt 1, 18-24
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo
18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati «Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite «Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe». 24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we.
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |