Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 12 Gisanzwe, A
Isomo rya mbere : Yer 20,10-13
Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya
Jyewe Yeremiya, 10numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo « Nimumushinje, natwe tumushinje !» Abahoze ari incuti zanjye bari barekereje ko nagwa bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.» 11Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye, ak’intwari idahangarwa ; abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana batsindwe. Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe ; bazahorane ikimwaro iteka ubutazabyibagirwa. 12Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye. 13Nimuririmbire Uhoraho mumusingize, kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi.
Kuzirikana : Zab 69 (68), 8.10, 14.17, 30-31, 33-34
ZABURI
Inyik/ Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira !
- Niyumanganya ibitutsi ku mpamvu yawe,
- nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro :
- Ni koko ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,
- n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.
- Ubu rero Uhoraho, wumve isengesho ryanjye ;
- igihe cyo kuntabara kirageze,
- Mana Nyir’ubuntu budashira,
- undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.
- Unsubize Uhoraho, kuko impuhwe zawe zihebuje ;
- Ugirire urukundo rwawe maze unyiteho.
- Naho jyewe w’ingorwa n’umubabare,
- Ubuvunyi bwawe Mana, buranyunamure !
- Ubwo nzaririmbe izina ryawe,
- Kandi ndyamamaze mu bisingizo.
- Abiyoroshya nibabibona bazishima bati
- «Mwebwe abashakaskaka lmana, murakagwira !»
- Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
- ntatererane abe bari ku ngoyi.
Isomo rya kabiri : Rom 5, 12-15
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma
Bavandimwe,12nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye … 13Koko rero na mbere y’uko amategeko atangazwa icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. 14Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza. 15 Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho.
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Yh 15, 26-27
Alleluya Alleluya.
- Roho Nyir’ukuri ahamya Kristu mu mitima yanyu,
- namwe rero nimumubere abagabo imbere y’abantu.
Alleluya.
Ivanjili Ntagatifu : Mt 10, 26-33
+ Matayo
Muri icyo gihe, Yezu abwira intumwa cumi n’ebyiri ati 26«Ntimukabatinye rero, kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. 27Icyo mbabwiriye mu mwijima muzakivugire ahabona ; icyo mbongorereye ahiherereye muzagitangarize ahirengeye. 28Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo ; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. 29Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri ? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! 30Naho mwe imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze ! 31Ntimugatinye rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. 32Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru ; 33naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.»
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 12 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 13 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 14 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 15 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 16 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 17 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 18 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 19 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 20 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 21 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 22 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 23 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 24 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 25 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 26 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 27 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 28 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 29 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 30 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 31 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 33 Gisanzwe, A
- Amasomo yo kuri KRISTU UMWAMI, icyumweru cya 34 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 7 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 8 Gisanzwe, A
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 9 Gisanzwe, A
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |