Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
Isomo rya mbere : Intu 5,12-16
Ibyakozwe n’Intumwa
I Yeruzalemu, 12intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’ibaraza rya Salomoni. 13Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera. 14Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera kubemera Nyagasani. 15Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi, kugira ngo Petero naza kuhanyura nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo. 16Ndetse n’imbaraga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira.
Kuzirikana : Zab 118 (117),1.4, 22-23,24-25,26a.27a.29
ZABURI
Inyik/ Urukundo rwe ruhoraho iteka!
- Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
- kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!
- Abatinya Uhorano nibabivuge babisubiremo,
- Bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»
- Ibuye abubatsi bari barajugunye,
- ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu!
- Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,
- Maze biba agatangaza mu maso yacu.
- Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:
- Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.
- Emera Uhoraho, emera utange umukiro!
- Emera Uhoraho, emera utange umutsindo!
- Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!
- Uhoraho ni Imana, aratumurikira.
- Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
- kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!
Isomo rya kabiri : Hish 1,9-11a.12-13.17-19
Ibyahishuriwe Yohani Intumwa
9Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa, ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’Ijambo ry’Imana n’iy’ubuhamya bwa Yezu. 10Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana, maze numwa inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti rigira riti 11“Ibyo ubona ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze Kiliziya ndwi zo muri Aziya.” 12Ubwo ndahindukira kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga, maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu, 13kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu. 17Ngo mukubite amaso ngwa kubirenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo avuga ati “Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka 18kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu. 19None rero andika ibyo wabonye, ibiriho n’ibigomba kuzaba hanyuma.”
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Yh 20, 29
Alleluya Alleluya.
- Tomasi yabonye Nyagasani, aramwemera.
- Hahirwa abemera batabanje kwirebera.
Alleluya.
Ivanjili Ntagatifu : Yh 20, 19-31
+ Yohani
Nyuma y’urupfu rwa Yezu, 19kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati «Nimugire amahoro.» 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. 21Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» 22Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. 23Abo nuzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.»
24Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje.25Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» 26Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 27Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» 28Tomasi amusubiza avuga ati «Nyagasani, Mana yanjye!» 29Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» 30Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. 31Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, B
- Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, A
- Amasomo yo kuwa 1, icyumweru cya 2 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 2, icyumweru cya 2 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 3, icyumweru cya 2 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 4, icyumweru cya 2 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 5, icyumweru cya 2 cya Pasika
- Amasomo yo kuwa 6, icyumweru cya 2 cya Pasika
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |