AMATANGAZO YO KU CYUMWERU CY'UMUNSI MUKURU W’ABALAYIKI

KURI IKI CYUMWERU TURAHIMBAZA UMUNSI MUKURU WABARAYiKI
IBIZAKORWA MURI IKI CYUMWERU MURI PARUWASI YACU.
- Padiri mukuru arasaba ababyeyi bafite abana bashaka kubyina mu itorero rya paruwasi ko imyitozo ikomeje kuri iki cyumweru saa kumi z'umugoroba na buri wa kane saa kumi z'umugoroba.
- Padiri ushinzwe Caritas muri paruwasi arasaba abakristu mwese ko mwakomeza kuzana imfashanyo y'abavandimwe bacu ho muri Gakenke bahuye n'ibiza cyane cyane mwazana amafaranga kugira ngo babashe kugura amabati. Inkunga yanyu mwayinyuza mu bukarani bwa paruwasi cyangwa kuri padri ushinzwe Caritas
- Abigishwa b'abanyeshuri biga mu mwaka wa 3 w'ubwigishwa bitegura isakramentu ry'Ugukomezwa bazazana ibyemezo byabo n'iby'ababyeyi babo ba Batisimu taliki 11/6/2016 saa mbiri (08h00) na saa sa munani (14h00) hano kuri Paruwasi. Ababatirijwe ahandi basabwe kuzaza bitwaje amafishi yabo ya Batisimu.
- Abigishwa Bose bitegura amasakramentu y'ibanze bazakora ibizamini bisoza umwaka w'ubwigishwa taliki 18/6/2016 saa mbiri (08h00) na saa munani (14h00) hano kuri Paruwasi.
- Ubuyobozi bw'umurenge wa Kimisagara buramenyesha abantu bose bashaka kwiga kwandika, kubara no gusoma ko babateguriye gahunda yo kubigisha kandi ku buntu. Abifuza gutangira ayo masomo barahurira hano kuri Paruwasi none Misa ya mbere ihumuje muri salle nto yo hejuru.
- Abana bahawe Ukaristiya bwa mbere ku cyumweru gishize, baze gufata amafoto yabo misa ya 2 ihumuje muri bureau ya kateshezi.
- Abazasukura kiliziya kuwa 6: umuryango remezo Mutagatifu Fransisko w'Asize.
-Abazaba bashinzwe umutuzo w'abakristu ku cyumweru gitaha:
. mu Missa ya:1 :Umuryango remezo Mutagatifu Yozefu
. mu Missa ya 2: Umuryango remezo Stefano
. mu Missa ya 3: Urubyiruko
Byanditswe : tariki ya 03 Kamena 2016 saa 13:17:21, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa mbere, tariki ya 19 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa mbere, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 6,8-15
Kuzirikana : Zab 119 (118)
Ivanjili : Yh 6,22-29.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- UKO WAKWIYANDIKISHA KUZA MU MISSA KU CYUMWERU
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI CY'IGISIBO UMWAKA A 2020
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA KARINDWI GISANZWE UMWAKA A 2020
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA GATANDATU GISANZWE UMWAKA A 2020
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA GATANU GISANZWE UMWAKA A 2020
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA GATATU GISANZWE UMWAKA A 2020
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI GISANZWE UMWAKA A 2020
- AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYO KWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2020
- AMATANGAZO YO KU CYUMWERU CY'UMUNSI MUKURU W’ABALAYIKI
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |