AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI GISANZWE UMWAKA A 2020

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Ikirango cya Paruwasi

ABIFUZA GUSEZERANA GIKRISTU BARANGWA  UBWA MBERE

-Maurice NDASHIMIMANA  mwene  Modeste Mutuyimana wabatirijwe muri Paruwasi MWEZI, azasezerana na Eugenie INGABIRE mwene  Jean Nzamwubahirwa  wabatirijwe muri Paruwasi HIBEHO.

Bazasezerana taliki 25/1/2020  muri Paruwasi yacu

-Jackson HAKIZIMANA mwene  François Hakizuwera wabatirijwe muri Paruwasi Nyarusange,  azasezerana  na  Marie Chantal ABERE mwene  Jean Baptiste Kalisa wabatirijwe muri Paruwasi  MURAMBA.

Bazasezerana taliki 1/2/2020  muri Paruwasi yacu

-Eric HABINSHUTI mwene Desire Bapfakurera wabatirijwe muri Paruwasi MUYANZA, azasezerana  na Odette NYIRANDAYAMBAJE mwene  Daniel Nzasabimfura wabatirijwe muri Paruwasi BUSOGO.

-Jean de Dieu BUNANI mwene Emmanuel Mugabowishema wabatirijwe muri Paruwasi REMERA, azasezerana  na Germaine  YADUFASHIJE mwene  Jean Baptiste Nkurunziza wabatirijwe muri Paruwasi MUSHISHIRO.

-Vincent HATUNGIMANA mwene Innocent Sebazungu wabatirijwe muri Paruwasi NGOMA, azasezerana  na Joselyne NIYOMUGABO mwene  Jean Baptiste Nkurunziza wabatirijwe muri Paruwasi MUSHISHIRO.

-Protais HABIMANA mwene Thomas Mberimana wabatirijwe muri  Paruwasi Rulindo, azasezerana  na Enathe UWINEZA mwene Joseph Ndarwemeye wabatirijwe muri Paruwasi MIBIRIZI

Bose bazasezerana taliki 8/2/2020  muri Paruwasi yacu

-Cleophas AFAZARI mwene John Rwigema wabatirijwe muri  Paruwasi NYARUREMA, azasezerana  na Madene JESSIKA mwene Kaboneka wabatirijwe muri Paruwasi yacu.

Bazasezerana taliki 8/2/2020  muri Paruwasi KICUKIRO

-Ubuyobozi  bw’ikipe y’abasomyi  butumiye  abana  basoma  ijambo ry’Imana bari  mu  makorali  Sainte  Thérèse  , Saint Raphael  na Puer  Cantores mu  bahereza n’abifuza kujya basoma mu  nama izabahuza  ku cyumweru tariki 26/01/2020  missa ya 2 ihumuje  hano  kuri  paroisse.

-Inama rusange y’abasomyi bose basoma mu Misa z’ikinyarwanda izaterana kuri uyu wa gatanu tariki 24/01/2020 saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba hano kuri Paruwasi.

-Padiri ushinzwe urubyiruko arashishikariza abakristu bose kwitanga mu gikorwa cyo gusura abarwayi muri CHUK kizaba kuwa gatandatu tariki 25/01/2020 Saa Munani, Inkunga irimo. Hakenewe  ibikoresho  by’isuku  , imyenda  ndetse  n’inkunga  y’amafaranga  ifasha  mu  kugura  imiti  n’utundi  dukoresho . Inkunga  yashyikirizwa  ubukarani  bwa  paruwasi.

-Inama  y’IR. Mt. Rafayile  ,  Mt.   Mariko  ,  Mt. Zita   ,  Mt. Maritini  , Ur. Witiriwe  urugo rutagatifu  rw’i Nazareti, Mt. Sesiriya , Mt. Fransisko  w’Asize  ,  Mt. Gabriel  ziraterana   none  isaha  n’aho  zibera  ni  ibisanzwe .

-Abayobozi  b’Imiryango  remezo  igize  Santrale  Mt. Agustini  na  komite  zabo  bafitanye  inama  ku  cyumweru  gitaha  saa  16h00’  kuri  santrale  Mt. Augustini  Akanyanza .

-Inama z’IR Mt Petero, Mt Brigitte zizaterana ku cyumweru gitaha nyuma ya Misa ya mbere.

-Inama y’UR Mt Tereza w’Umwana Yezu/ Kamuhoza izaterana kuwa gatandatu saa cyenda hano kuri Paruwasi.

- Abigishwa  bazabatizwa kuri Pasika biga mu mwaka wa 2 w’ubwigishwa, bazakorerwaho umuhango wa EFATA,  ku cyumweru gitaha, taliki 26/1/2020 mu misa ya 3 hano kuri Paruwasi.  Muri uwo muhango bazaherekezwa n’ababyeyi babo ba batisimu.

-Inama y’ababyeyi b’umubiri n’ababyeyi ba batisimu bafite  abana  bazabatizwa  kuri Pasika, izaba ku cyumweru  gitaha, taliki 26/1/2020 saa 13h00 misa ya 3 ihumuje hano kuri Paruwasi.

- Mwisomere ahamanikwa  amatangazo  gahunda y’iteganyabikorwa ry’ubwigishwa  muri iki gihembwe cya 2.

-Abigishwa bakuru biga  ku cyumweru,  barakomeza  amasomo yabo none saa 9h00 hano kuri Paruwasi.

-Abagarukiramana bifuza kwiga inyigisho zo gukomorerwa  amasakramentu, n’abifuza kwakirwa muri Kiliziya Gatolika, baratangira kwiga  none  saa 9h00 muri salle ya Paruwasi.

 -Inama y’abakateshiste bose izaterana  kuwa 5 taliki 24/1/2020 saa 17h00 z’umugoroba  hano kuri Paruwasi

- Abazasukura Kiriziya  kuwa 6 :Ur. Mt Yakobo

 

-Abazaba  bashinzwe  umutuzo ku  cyumweru  gitaha :

Mu missa 1: UR. Mt Elisabeth, mu   missa ya 2:UR. Mt Stefano, mu missa ya 3:   UR. Mt.  Filomena.

Impine: 

UR: Umuryango remezo

IR: Imiryango Remezo


Byanditswe : tariki ya 18 Mutarama 2020 saa 19:42:10, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   21a56