AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA GATANU GISANZWE UMWAKA A 2020

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Ikirango cya Paruwasi

AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA GATANU GISANZWE UMWAKA A 2020

ABIFUZA  GUSEZERANA  GIKRISTU BARANGWA  UBWA MBERE

-Sylvain MUGISHA  mwene Dominique Muhutu  wabatirijwe muri Paruwasi KIBEHO,  azasezerana  na Ernestine MUKANGARAMBE  mwene  Leonidas Gatete  wabatirijwe muri Paruwasi  NYAMATA.

- Martin HAVUGIMANA mwene Martin Munyambizi  wabatirijwe muri Paruwasi KAMONYI,  azasezerana  na Marie Goretti MUKARAMYIMANA  mwene  Ntawugendakunzwe  wabatirijwe muri ParuwasiZAZA.

-Patrick UWIDUHAYE mwene Celestin Bicamumpaka  wabatirijwe muri Paruwasi NYAMIRAMBO,  azasezerana  na Celine UMUHOZA  mwene  Kanyamasovu  wabatirijwe muri Paruwasi  NDERA.

Bose bazasezerana  taliki  16/2/2020 muri Paruwasi yacu.

-Inama   y’abayobozi  b’IR. iraterana  none  missa  ya  mbere  ihumuje  hano  kuri  paruwasi.

 

-Inama  y’IR.Umushumbamwiza  , Ur.  Mt.  Lawurenti, Ur.Mt Philomene,    ziraterana   none  isaha n’aho  zibera   ni  ibisanzwe. 

-Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muhondo aratumira abakristu bose bavuka i Muhondo batuye i Kigali mu nama irabahuza none ku cyumweru tariki ya 9/02/2020, baratangirana na Misa ya Gatatu muri Paruwasi St Pierre Cyahafi. Abumvise iri tangazo barasabwa kubwira n’abandi rireba.

-Inama  y’IR. . Mt. Pawulo  ,   Mt. Fransisko  w’Asize , Mt. Rafayile , Mt. Zita,   UR. Mt.  Sesiriya  ,  Mt.  Martini  , UR. Nazareti,  zizaterana  ku  cyumweru  gitaha  isaha  n’aho  zizabera  ni  ibisanzwe.

-Inama  y’UR. Mt. Mariko  yari  kuzaba  kunyumweru  gitaha  tariki  16/02/2020 ntikibaye  itariki  izaberaho  bazayimenyeshwa.

-Abana  biga  mu  mwaka  wa  4  , muwa  5 no  muwa 6  bifuza  gukora  ikizamini  cy’iseminari  ntoya  ya Ndera  , bazaze  kwiyandikisha  kuwa  6 tariki  15/02/2020 saa  14h30’ hano  kuri  paruwasi  imbere y’umuryango  wa  Kiriziya .

AMATANGAZO YA KATESHEZI

- Gusuzuma ibyemezo by’abigishwa  bazabatizwa kuri Pasika n’ibyababyeyi babo ba batisimu, bizakorwa ku ma taliki akurikira:

* kuwa 2 taliki 11/2/2020; kuwa 3 kuwa 4 kuwa 5 no kuwa 6 taliki 15/2. Ari  nawo munsi wa nyuma  usoza icyo gikorwa cyo kwakira ibyemezo.  NB: kubera agaciro k’ifishi ya Batisimu, turasaba  ababyeyi ko aribo bazazana  ibyo byemezo, bitwaje n’icyangombwa kigaragaza irangamimerere y’umwana wabo  uzabatizwa.

*kuwa 6 taliki 15/2/2020: ni isubiramo ritegura ibazwa ku bigishwa bazabatizwa kuri Pasika

*taliki 22/2/2020: ibazwa kubigishwa bazabatizwa kuri Pasika.

-Abayobozi b’IR. turabasaba kwakira  abigishwa  bazahabwa Batisimu n’Ukaristiya kuri Pasika, bakabafasha kubona icyemezo cy’UR.

-Mwisomere ahamanikwa  amatangazo  gahunda  ya katesheze yo guhimbaza Isakramentu rya Batisimu kuri Pasika,  guhimbaza Isakramentu ry’Ukaristiya , taliki 14/6/2020 no guhimbaza Isakramentu ry’Ugukomezwa, taliki 5/7/2020.

- Abazasukura Kiriziya  kuwa 6 :Abanyampuhwe  + Abanyamutima  +Abamariyale

 

-Abazaba  bashinzwe  umutuzo ku  cyumweru  gitaha :

Mu missa 1: UR. Bikira  Mariya  utabara abakristu   , mu   missa ya 2:Abasaveri, mu missa ya 3:UR.  Mt.Mama  Faustina  .

 

Impine: -IR= Imiryango Remezo

             -UR= Umuryango Remezo


Byanditswe : tariki ya 09 Gashyantare 2020 saa 15:21:51, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a573d