AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA GATANDATU GISANZWE UMWAKA A 2020

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Ikirango cya Paruwasi

AMATANGAZO Y’ICYUMWERU  CYA GATANDATU  GISANZWE UMWAKA A 2020

 ABIFUZA  GUSEZERANA  GIKRISTU BARANGWA  UBWA MBERE

-Omelius UKWIZAGIRA mwene François Ngirabatware  wabatirijwe muri Paruwasi RWANKUBA,  azasezerana  na Clarisse MUHAWENIMANA  mwene  Celestin Kambanda  wabatirijwe muri Paruwasi  BYIMANA.

- Prosper MAJYAMBERE  mwene Wellars Uwihoreye  wabatirijwe muri Paruwasi RUHANGO,  azasezerana  na Pierrette AKAYEZU  mwene  Jean Pierre Ndangamyambi  wabatirijwe muri ParuwasiRILIMA.

-Gustave CYUBAHIRO mwene Augustin Ntaganira  wabatirijwe muri Paruwasi KICUKIRO,  azasezerana  na Beatrice MUKESHIMANA  mwene  François Harerimana  wabatirijwe muri Paruwasi  NYAMIRAMBO.

Bose bazasezerana  taliki  22/2/2020 muri Paruwasi yacu.

- Jean Damascene UFITEYEZU  mwene Innocent Bangamwabo  wabatirijwe muri Paruwasi BYIMANA,  azasezerana  na Honorine KAYIZASIRE mwene  Richard  Kayizasire  wabatirijwe muri ParuwasiMWEZI.

-Fabien DUSHIMIMANA mwene  Ngendahimana  wabatirijwe muri Paruwasi RAMBURA,  azasezerana  na Sylvie MUTUYIMANA  mwene  David Uwimana  wabatirijwe muri Paruwasi  yacu.

Bose bazasezerana  taliki  23/2/2020 muri Paruwasi yacu.

-Inama  y’IR.  Mt. Pawulo, Mt. Fransisko  w’Asize, Mt. Rafayile , Mt. Zita,   UR. Mt.  Sesiriya  ,  Mt.  Martini, UR. Nazareti,    UR.  Mt.  Gabriel  ziraterana  none   isaha  n’aho  zibera  ni  ibisanzwe.

-Inama  y’UR. Mt. Mariko  yari  kuba  none  ntikibaye  itariki  izaberaho  bazayimenyeshwa.

-Abana  biga  mu  mwaka  wa  4  , muwa  5 no  muwa 6  bifuza  gukora  ikizamini  cy’iseminari  ntoya  ya Ndera  , bazaze  kwiyandikisha  kuwa  6 tariki  22/02/2020 saa  14h30’ hano  kuri  paruwasi  imbere y’umuryango  wa  Kiriziya .

-Padiri Mukuru  aramenyesha  abayobozi b’amakomisiyo akorera  muri iyi Paruwasi, ko misa ihumuje  banyura  mu bukarani bagatora  amabaruwa yabo.

-Turarangisha  imfunguzo z’akabati. Uwaba yarazitaye  mu bukarani aje gusaba  service,  yaza kuzifata.

-Inama y’UR. Mt. Brigitte  izaterana  ku  cyumweru gitaha  missa  ya  mbere ihumuje  hano  kuri  paroisse.

AMATANGAZO YA KATESHEZI

* Padiri Mukuru  atumiye  abakateshiste bose n’abandi bifuza kubabo mu mahugurwa yabateganyirije  ku mataliki  akurikira:

- taliki 14/3/2020: bazahugurwa ; ubumenyi ku Ivanjiri (Inkuru nziza) n’abanditsi bayo.

- taliki 21/3/2020:  bazahugurwa ; ubumenyi  kuri Mt.Pawulo n’amabaruwa  yanditse; n’ubumenyi ku gitabo cy’ibyahishuwe. Abifuza kuzakurikira ayo mahugurwa  basabwe  kwiyandikisha mubukarani bwa Paruwasi birarenze iki cyumweru mu masaha y’akazi.

*Abigishwa bitegura batisimu kuri  Pasika  bazaza kubazwa kuwa 6, taliki 22/2/2020. Bose bazaza hano kuri Paruwasi.  Abasanzwe biga saa 8h  bazaza kubazwa  saa 8h;  n’abasanzwe biga saa 14h bazaza kubazwa  saa 14h.

* Abigishwa bazabatizwa kuri Pasiaka, bakaba bararangije  gutanga ibyemezo  byabo n’ibyababyeyi ba batisimu,  bazakorerwaho  umuhango wo kwinjizwa  mu rwego rw’ABATOWE, taliki 8/3/2020.

-Mwisomere ahamanikwa  amatangazo  gahunda  ya katesheze yo guhimbaza Isakramentu rya Batisimu kuri Pasika,  guhimbaza Isakramentu ry’Ukaristiya , taliki 14/6/2020 no guhimbaza Isakramentu ry’Ugukomezwa, taliki 5/7/2020.

- Abazasukura Kiriziya  kuwa 6 :Ur. Mt.  Monika

 -Abazaba  bashinzwe  umutuzo ku  cyumweru  gitaha :

Mu missa 1: UR. Mt. Mariya    , mu   missa ya 2:Mt. Francois  d’ASSISEe, mu missa ya 3:UR.  Mt.Pawulo  .


Byanditswe : tariki ya 16 Gashyantare 2020 saa 08:30:00, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   94f24