AMATANGAZO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI CY'IGISIBO UMWAKA A 2020

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi
Ikirango cya Paruwasi

  ICYUMWERU  CYA 2 CY’IGISIBO UMWAKA A

-Inama  y’IR.  Mt.  Mama  Faustina, UR.Umushumbamwiza  , UR. Mt.  Lawurenti  ziraterana  none   isaha  n’aho  zibera  ni  ibisanzwe.

-Inama  y’abayobozi  b’IR. iraterana  none  missa  ya  mbere  ihumuje  hano  kuri  paruwasi .

-Inama z’IR. Mt. Zita, Mt Fransisco w’Asize, Mt Yakobo, Mt Sisiliya, Mt Martini, Mt Rafayile n’UR witiriwe urugo rw’i Nazareth izaterana ku cyumweru gitaha isaha n’aho izabera ni ibisanzwe. 

-Padiri  mukuru  wa  Paruwasi  yacu  abakristu  n’abigishwa  bose  ko  ku  itariki  22/03/2020  hazizihizwa  umunsi  mukuru  w’abarwayi   bo  mu  bitaro  bya  CHUK . Kuri  uwo  munsi  paruwasi  yacu  niyo  izaha  abarwayi  n’abarwaza   ifunguro  rya  mugitondo. Abarwayi  kandi  bagenerwa  inkunga  y’amafaranga  ,  ibiribwa  biramba , imyenda  n’ibikoresho  by’isuku .Ni  muri  urwo  rwego  musabwa  kwigomwa  mutanga inkunga  yanyu  mwayishyukiriza  abakarisimatike  babegereye  , abayobozi  b’imiryangoremezo .Uyitanze  yandikwa  ku  rupapuro  rwabugenewe  rwatanzwe n’ibitaro . 

AMATANGAZO  YA  KATESHEZI

-None Mu Misa  ya 3 abigishwa  bazabatizwa  taliki 19/4/2020, barakorerwaho  umuhango wo kwinjizwa  mu cyiciro  cy’Abatowe bari kumwe n’ababyeyi  babo  ba Batisimu.

- Misa ya 3 ihumuje  abatowe  barasigara  mu Kiliziya  hamwe n’ababyeyi babo  kugira ngo  bahamagarwe,  bahabwe  n’amatangazo  arebana  n’imyiteguro  yabo.

-ku cyumweru gitaha taliki 15/3/2020 mu Misa ya 3, Abatowe bazakorerwaho umuhango w’ubucengezanema bwa mbere.

Padiri Mukuru  atumiye  abakateshiste bose n’abandi  bakristu  babyifuza  mu mahugurwa  ya tumenye Bibiliya  azaba  guhera  kuwa 6, taliki 14/03/2020 saa 8h00 kugeza  saa 13h00 hano kuri  Paruwasi yacu.

Ayo mahugurwa  azibanda  ku masomo akurikira”

  • Kuwa 6 taliki 14/3/2020  bazahugurwa  Ku Ivanjiri , abanditsi  bayo  n’igitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa
  • Kuwa 6 taliki 21/3/2020 bazahugurwa ku mabaruwa ya Pawulo n’igitabo cy’ibyahishuwe.

Kubera  amahugurwa  y’abakateshiste  azamara  ibyumweru  bibiri,  abigishwa   bose bigira guhabwa  amasakramentu y’ibanze,  bahawe  ikiruhuko cy’ibyumweru  bibiri.  Bazagaruka kwiga taliki 4/4/2020 saa 8h na saa 14h aho basanzwe biga.

Mwisomere  ahamanikwa  amatangazo, uko  amasakramentu y’ibanze  azatangwa  muri  uyu  mwaka  wa 2020  muri  Paruwasi  yacu.

- Abazasukura Kiriziya  kuwa 6 :Abakarisimatike  + UR. Tereza  w’umwana Yezu  KIMISAGARA

-Abazaba  bashinzwe  umutuzo ku  cyumweru  gitaha :

Mu missa 1: UR. Mt. Rafayile, mu missa ya 2:Abasaveri, mu missa ya 3:UR. Mt.Petero.


Byanditswe : tariki ya 07 Werurwe 2020 saa 15:11:20, ubu
Uwabitangaje : UMUSEKE Parfait

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   00d7b