INTERURO

Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi

Bavandimwe, Ncuti za Paruwasi Mutagatifu Petero-CYAHAFI, abayivukamo, abahatuye, abahabatirijwe, abahaherwa amasakaramentu anyuranye, abahakoze ubutumwa, abahabaye n’abandi bose bayikunda kandi bayifuriza ineza, tubahaye ikaze kuri uru rubuga nkoranyambaga rwubakiwe guhesha ikuzo n’icyubahiro Umwami wacu Yezu Kristu, Jambo w’Imana Data, ku bwa Roho Mutagatifu udusenderezwamo.

Arikiyepiskopi wacu, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali mu butumwa bwe yanditse kuwa 27 ugushyingo 2013, (http://archidiocesedekigali.org/kin/publications.html)  yatwibukije ko Imana yaduhaye kuvuga no gusangira ibitekerezo, yashakaga ko tubikoresha twubaka isi, kandi ko Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri yashimye akamaro itangazamakuru rifitiye Kiliziya.

Nyagasani Yezu igihe abajije Simoni Petero ati : « Ese urankunda ? », Petero yahamije ashize amanga ati : « Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda » (Yh 21,15). Natwe, Abakristu ba Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi, kuri uru rubuga nkoranyambaga turahamya ko tumukunda twamamaza Ijambo ry’Imana, twigisha kandi duhugura abantu bose mu kwemera, tubasesekazamo Urukundo rw’Imana, kandi tumurikira rubanda imbuto zera ku bukirisitu bwacu hirya no hino mu miryango remezo no mu miryango y’agisiyo gatolika ; tukihatira na none kurushaho kunga ubumwe na Kiliziya yose twamamaza inyigisho duhabwa n’Abepiskopi bacu, hamwe n’ubundi butumwa dukesha Abayobozi ba Kiliziya y’isi yose.

Imana ibahe umugisha.


Byanditswe : tariki ya 03 Gicurasi 2016 saa 12:27:08, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   12010