Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C

Amasomo :
2 Sam 12, 7-10.13
Zab 32 (31), 1-2, 5abc, 5d.7, 10b-11
Gal 2, 16.19-21
Lk 7, 36-50 ; 8, 1-3
Amasomo y’uyu munsi aradutumira ngo tuzirikane icyaha n’inkomoko yacyo mu buzima bwacu. Isomo rya mbere n’ivanjiri hombi haravugwa icyaha Imana yababariye. Icyaha cya mbere ni icyaha cya Dawudi. Muzi ko Dawudi yari afite abagore benshi, ariko yaragiye afata ku ngufu umugore w’umusirikare mukuru w’ingabo ze witwa Uriya w’umuhitite. Niki cyatumye acumura ? ngira ngo n’ubunebwe. Kuko igihe yaherekezaga abasirikare be ku rugamba atigeze acumura. Ariko aho arekeyaho kujya ku rugamba maze aguma mu bagore atangira kubararikira, kwifuza abagore b’abandi. Kandi mu mategeko y’Abayahudi, byari bibujijwe rwose ko umugabo abonana n’umugore mu gihe cy’intambara (1 Sam 21, 6 ; 2 Sam 11, 11). Ariko Dawudi we Yarabikoze. Byongeye yishe umuntu kandi tuzi neza ko ubuzima ari ingabire y’Imana.
Gukora icyaha, Bibliya ibigereranya no kubura icyo ukora. Turi mu bushomeri bukabije ndabizi ariko, bavandimwe, nta bwo ari byiza ko umuntu muzima agumaho gusa atagira icyo akora. Isoko ry’ibyaha byinshi bivuka ku buryo bubiri : Ubwa mbere kenshi na kenshi turacumura kubera ko twabuze icyo dukora. Ingero abanegurana, ni kubera ko nta kazi kenshi bafite, abakire nta bwo babona umwanya wo kunegurana cyane. Abasambanyi akenshi babiterwa nuko batananiwe cyane mu kazi kandi bakaryama hakiri kare. Dufate n’urugero rw’umugabo n’umugore batagira akazi, usanga akazi kabo ari ukwibera mu mibonano mpuzabitsina gusa, bakabyara abana benshi kandi nta bushobozi bafite bwo kubarera. Hari abagabo bifuza abagore b’abandi abo baribesha, kuko ibyo ugiye gushakisha hariya, umufasha wawe nawe ni byo afite. Kandi utanga amafaranga kugira ngo ubibone hanze ugasiga usahuye urugo rwawe, ugasesagura ibigenewe gutunga urugo rwawe.
Rimwe na rimwe biransetsa kubona ukuntu twebwe abantu tumeze. Nta bwo twishimira ibyo dufite. Wowe ufite umugore mwiza, iyo atembera abandi bagabo bahekenya amenyo, ariko wowe nta bwo ubona ubwo bwiza bwe, ahubwo uramusakuriza, ukamusuzugura. Mbese umugabo umwe ashobora kumara abagore bose ku isi ? Dawudi yakoze ubusambanyi, asenya urugo rw’abashakanye. Abasambanyi muri iyi minsi namwe murimo murasenya ingo. Ntitukibeshye umugore ni umugore, umugabo ni umugabo, buri wese agumane n’uwo Imana yamuhaye. Mu kinyarwanda baravuga bati : inkundwakazi y’undi ikubera imamfu.
Induru y’umugore isenya umudugudu, cyangwa icyo umukobwa yigombye arakijyana. Abagabo nabo bati nta nkokokazi ibika isake ihari. None niba bimeze bityo ubu turagana hehe?
Mu Ivanjiri tumaze kumva ko umwe mu bafarizayi atumira Yezu ngo basangire. Tuzi ko gusangira mu bavandimwe ari byiza cyane, ariko beterwa n’abo watumiye. Urugero niba ufite ubukwe ugatumira abakire gusa kubera uruhare rwabo, abakene ukabashyira inyuma, ibyo si byiza. Uyu mufarizayi yatumiye Yezu n’abagenzi be, nta bwo yari yashatse gutumira abandi bantu baciriritse. Kuko mu kinyarwanda baravuga bati nta bukwe butagira umuvumba. None haje umugore utatumiwe, abantu bamubonye bagira ngo yaje kuvumba, ariko we yaje kureba Yezu umuganga mukuru kugira ngo amuvure. Yezu yakira neza uyu mugore w’umunyabyaha.
Natwe rimwe na rimwe tumeze nk’abatumira b’uyu mufarizayi, tumaze kubona umushyitsi, turavuga tuti yaje kurya, kubera iyo mpamvu ntitumwakire neza. Yezu aratubwira uyu munsi ko tugomba kwakira abantu bose, abanyabyaha n’intungane. Kuko buri muntu wese afite ideni ry’icyaha kuri Nyagasani. Imana yatanze imbabazi z’ibicumuro bikomeye by’umwami Dawudi n’uyu mugore w’umunyabyaha. Natwe azatubabarira ibyaha byacu.
P. Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 11 Kamena 2016 saa 12:13:17, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |