Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C

Amasomo : Intu 2, 1-11 ; Zab 104 (103), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34 ; Rom 8, 8-17; Yh 14, 15-16.23b-26
Igihe cya Pasika ni igihe cya Roho Mutagatifu. Yezu yasendereje Roho mutagatifu ku bigishwa be guhera ku munsi wa mbere wa Pasika, kandi yongera kumuboherereza kuri uyu munsi wa Pentekosti. Ni Roho Mutagatifu uhora avugurura imitima y’abemera Kristu twese. Ni we utunganya umuryango w’Imana. Ni we uyobora Kiliziya ya Kristu.
Iyo abantu babuze Roho Mutagatifu mu buzima bwabo, barahinduka bakabaho mu byifuzo by’umubiri. Ni ukuvuga ko Umuntu wese ubaho akurikira irari ry’umubiri we, nta bwo ashobora gukora ugushaka kw’Imana, ahubwo yitwara nk’abantu b’i Gomora na Sodoma. Niyo mpamvu bavandimwe, tugomba gutegeka imibiri yacu kugira ngo Roho Mutagatifu n’imbaraga ze zisakare cyangwa ziyobore imyitwarire yacu. Bityo ntidushobora kuvuga nk’igihe cya Paulo wigeze kubaza abakristu ba Efezi ati : « Mbese mumaze kwemera mwahawe Roho Mutagatifu ? Bo bakamusubiza bati : Ndetse ntitwumvise ko na Roho Mutagatifu abaho »( Ef 19, 2)
Ngira ngo twe tuzi neza ko nta we ushobora kumenya no kwemera Yezu wazutse atemera Roho Mutagatifu. Bibiliya itubwira ko Roho Mutagatifu ari nk’umwuka, nk’umuyaga, nk’umuriro ; ayo magambo yose amushushanya, yerekana ko Roho Mutagatifu ari imbaraga zikomeye, kandi zikomeza kudufasha mu buzima bwacu.
Mu kuvuga Roho Mutagatifu Yezu aragira ati : umuyaga uhuha aho wishakiye, maze ukumva ijwi ryawo nyamara ntumenye iyo uturutse, n’iyo werekeje : bimera bityo k’umuntu wabyawe na Roho. (Yh 3, 8). Dukeneye Roho Mutagatifu mu buzima bwacu nk’uko dukeneye umwuka n’amazi mu buzima bwacu, natwe tutabonye Roho Mutagatifu ntitwabaho.
Roho Mutagatifu ni Imana ikora umurimo ukomeye muri twe :
Turebe abantu b’abanyampuhwe bazi kubabarira abandi, ndetse bakitangira burundu ubwo bugiraneza. Turebe kuri paruwasi yacu abakristu bibumbira hamwe ngo basenge kandi ngo barebe uko bafashanya. Turebe ukuntu abakristu bitabira missa ya mu gitondo buri munsi mu gihe abandi bikomereza kuryama neza. Turebe abakristu bitanga mu bikorwa bya Kiliziya. Turebe abakristu batura buri cyumweru kandi atari abakire cyane. Ibi byose bigaragaza ibikorwa bya Roho Mutagatifu mu buzima bwacu.
Ibyanditswe bitagatifu bihamya neza ko Roho Mutagatifu akomeza umurimo yatangiye kuva kuri Pentekosti ya mbere kugeza ubu, niyo mpavu mu kinyarwanda bavuga bati : aho kuryamira ijambo waryamira inkota. Twahawe Roho Mutagatifu ntitumuvange n’imihango idasobanutse.
P. Simplice MAfr
Byanditswe : tariki ya 14 Gicurasi 2016 saa 07:02:00, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa mbere, tariki ya 19 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa mbere, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 6,8-15
Kuzirikana : Zab 119 (118)
Ivanjili : Yh 6,22-29.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |