Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C

Amasomo :
Iz 52, 13 -15 ; 53, 1-12;
Zab 31 (30), 2ab.6, 12, 13-14ad, 15-16, 17.25;
Heb 4,14-16; 5, 7-9;
Yh 18, 1-40 ; 19, 1-42
Kuwa Gatanu Mutagatifu, ni umunsi twibuka ububabare n’urupfu ku bushake bw’Umwami wacu Yezu Kristu. Yezu yumviye ugushaka kw’Imana Data kugeza ku rupfu, ndetse ku rupfu rw’umusaraba. Ibyo kubera urukundo yari adufitiye.
Mu Isomo rya mbere umubabaro w’umugaragu w’Uhoraho umuhanuzi Izayi atubwira ni Kristu. Ni we wababaye kubera ibyaha byacu. Bamugiraga icyo bashatse ntacyo avuze, baramusetse ntiyazamura ijwi rye, baramukwennye, bamukoza isoni. Ibyo byose Yezu yariyumanganije arabyemera kugira ngo akize isi, kugira ngo aduhe ubuzima bw’iteka.
Mu Isomo rya kabiri batubwira ko Yezu ari umuherezagitambo mukuru, yasangiye kamere kacu muri byose, ndetse n’icyaha. Yababaye azi neza icyo ububabare ari cyo, yarashinyaguriwe, kandi yari azi icyo agashinyaguro ari cyo. Mu magambo make ni we ushobora kudutabara nk’uko bikwiye.
Invanjiri, itumenyesha ko nta kuzo nta masaraba, ikuzo n’umusarabara birajyana, nta bwo bitandukanye. Ni ukuvuga ko nta zuka hatabaye urupfu. Yezu yemeye gutwara umusaraba we, kandi wari uremereye. Yaguye incuro nyinshi, ariko akomeza inzira y’umusaraba kugeza i Golgota.
Natwe ni byiza ko twemeye gutwara imisaraba yacu kugeza ku munsi wa nyuma. Kenshi na kenshi abenshi muri twe, bashaka kubona izuka ry’umwami wacu, ariko barasabye Imana ngo umusaraba we iwuhigike mu buzima bwabo.
Ngira ngo ukunda umubembe, amukundana n’ibisebe, kuko ibisebe n’umubembe badatandukanye. Natwe n’ubuzima bwa Kristu nuko bimeze. Nta bwo dutandukanya umusaraba na Kristu. Yego bamwe na bamwe barusha abandi imisaraba, kuko bafite ingorane zikomeye ariko si gombwa kwijujutira Imana kubera ibyo.
Mbere na mbere Yezu yari afite ubwigenge ku buzima bwe, ni cyo cyatumye avuga ati : « Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye kugira ngo mbusubirane. Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanje ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data » Yh 10, 17-18. Muri ayo magambo, turabona n’ugushaka kw’Uhoraho, ko umwana wayo apfira ku musaraba, byerekanye ko Imana yicisha bugufi cyane kugira ngo ahagurukane abantu boye guhora hasi mu byaha.
Dusabe Nyagasani Imana yacu, kugira ngo adufashe mu kwemera kwacu.
Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 09:23:34, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |