Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C

Amasomo :
Intu 5,12-16
Zab 118 (117),1.4, 22-23,24-25,26a.27a.29
Hish 1,9-11a.12-13.17-19
Yh 20, 19-31
Isomo rya mbere n’irya kabiri, yombi atwereka ukuntu intumwa zigishaga nyuma Pasika. Ubutumwa ni bumwe : Yezu Kristu yarapfuye, yazutse mu bapfuye kugira ngo akize isi, kandi yahaye intumwa ze ububasha ngo zikomeze ubutumwa bwe, bwo kwamamaza Inkuru Nziza ahantu hose.
Ivanjiri iratumenyesha ko nyuma y’urupfu rw’Umwami wacu, intumwa ze zari zifite ubwoba bwinshi. Kuki ? kubera abayahudi, kuko batekerezaga ko bashobora kunyura inzira Yezu yanyuze. Niyo mpamvu bagerageza gukinga amarembo y’inzu barimo. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati : Nimugire amahoro. Ni aya magambo bari bakeneye ako kanya, kuko umuntu ufite ubwoba bwinshi nta mahoro agira. Ni cyo cyatumye Yezu amaze kuzuka yihutira mbere na mbere guhumuriza abigishwa be.
Yezu yazutse koko ! Ni igitangaza, byongeye yinjiye mu nzu hose hafunze, ubusanzwe ibyo ntibyumvikana. Ukwemera kwacu niko kumeze. Rimwe na rimwe mu kwemera kwacu hazabamo ibintu bidasobanurwa, ntitugire ikibazo, ntidukwiye gushakisha kumenya byose nkuko byagenze kuri Tomasi.
Turazirikana kandi ku bubasha bw’umusaserdoti. Twumvise ko Yezu amaze gutuma abigishwa be, abahuhaho arababwira ati « nimwakire Roho Mutagatifu, abo muzakiza ibyaha bazakizwa, abo mutazabikiza bazabigumana ». Ni byiza ko abakristu mumenya ko imyitwarire mibi y’umusaserdoti idatesha amasakaramentu agaciro kayo, kuko ari Kristu ubwe wamuhaye ububasha bwo gutanga amasakaramentu. Nta bwo ari umupadiri uhindura divayi amaraso, umugati umubiri wa Kristu, ni Imana ibikora. Nukuvuga ko Imana ikoresha umunwa n’amaboko y’umupadiri.
Ariko iyo umupadiri amaze guhabwa ubusaserdoti nta bwo aba akiri wa wundi musanzwe muzi. Yahindutse kuko afite ububasha badasazwe. Urugero muri Mali, hariho umupadiri, bamuhaye imiti myinshi iturutse mu Burayi kuko bari bahafite ivuriro. Igihe rero yari yagiye kuyikura muri douane, ahasanga umugore wari umugome cyane, yamusabye amafaranga menshi kugira ngo amuhe iyo miti. Umupadiri agerageza uburyo bwinshi ariko yanga kumuha iyo miti. Padiri yarababaye, Abwira wa mugore ko azabura akazi ke mu minsi izaza. Ndabawira ukuri nyuma iminsi ibiri gusa umugore yaje kumusaba imbabazi avuga ko bamwirukanye mu kazi. Abapadiri nta bwo bavuma abantu, ariko niba muciye igikuba, mukanangira umtima; birashoboka.
Ikindi tuzirikana ni ubuzima bwa Tomasi. Twibuke igihe Yezu yabwiye abigishwa be ati : aho ngiye murahazi, n’inzira yaho murayizi, Tomasi aramusubiza ati : Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute ? (Yh 14, 5). Tomasi yari umuntu ushidikanya cyane, kandi ashaka kubona ikimenyetso imbere yo kwemera. Niyo mpamvu abandi bigishwa cumi bamubwiye ko babonye Yezu, ariko we yanga kubyemera. Niba wumvise ubuhamya bw’umuntu umwe ushobora gushidikanya, ariko ubuhamya bw’abantu barenze babiri si byiza gukomeza gushidikanya.
Yezu abwira Tomasi ati : wemejwe n’uko umbonye, hahirwa abatabona kandi bakemera. Natwe nuko, ukwemera kwacu gufite imizi, kandi gushingiye ku buhamya bw’intumwa, zo zabanye na Yezu.
P Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 18 Gicurasi 2016 saa 12:02:19, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa mbere, tariki ya 19 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa mbere, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 6,8-15
Kuzirikana : Zab 119 (118)
Ivanjili : Yh 6,22-29.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |