Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C

Amasomo
Intu 13, 14.43-52
Zab 100 (99), 1-2, 3, 5
Hish 7, 9.14b-17
Yh 10, 27-30
Isomo rya mbere, Pawulo na Barinaba bakomezaga kwamamaza Inkuru Nziza. Bari bafite abantu benshi, babatega amatwi. Kubera ibyiza Imana yabakoreye, abayahudi babagiriraga ishyari. Turabona ko Pawulo na Barinaba birukanywe kubera ishyari. Nta kintu kibi bari bakoze.
Isomo rya kabiri, riratubwira ko abahowe Imana bakwiye kuguma iruhande rwa Data. Kuko batotezwa kubera urukundo rw’Imana. Baciye mu bigeragezo byose ku isi. None bageze mu bwami bw'Imana bari barasezeranijwe. Nta nzara, nta nyota, nta mubabaro, nta n'ubukwe bibayo. Kugira ngo natwe tuzajyeyo, tugomba guheka imisaraba yacu hano ku isi. Wabyaye ikimuga, niwo musaraba wawe ugomba kuwutwarana umunezero, umugabo wawe ni umusinzi ugomba kumwitaho, kuko niwo musaraba wawe, umugore wawe ariyandarika, mufashe niwo musaraba wawe.
Mutagatifu Yohani aratwibutsa ko ntawakunda Imana adakunda bagenzi be. Wowe aho utuye wakora iki ngo urusheho kugira icyo umarira abandi ? Biragoye kubona urukundo nyakuri, ariko Yezu yaduhaye urugero aratubwira ati : Nimukundane nk’uko nanjye nabakunze.
Invanjili itumenyesha ko Yezu ari we mushumba mwiza. Umushumba mwiza ni nde ? ni utanga ubuzima bwe kugira ngo arinde intama ze. Ni utabara intama ze. Umushumba mwiza nta kintu na kimwe cyatuma areka intama ze. Hari bamwe na bamwe mu bashumba bita ku ntama zabo. Ariko abenshi mu bashumba iyo bahuye n’ibigeragezo bata intama zabo.
Urugero habayeho abapadiri batatu bari muri paruwasi yabo, intambara iratera, bashaka guhunga, mu gihe bashyiraga ibintu mu modoka yabo, Umuhereza, arababaza ati mugiye hehe ? Baramusubiza bati tugiye mu kindi gihugu. Arababwira ngo bategereze gato, ajya mu kiliziya, ahita afungura taberinakuro, yafashe inkongoro n’ukaristiya arabashyira ati : mubijyane byose ntitukibakeneye hano. Maze Abapadiri baratekereza, baravuga bati ntidushobora kugenda, ntidushobora kubasiga, bagumaho kugeza ku rupfu. Niyo mpamvu Yezu atubwira ko nta rukundo rwaruta urwo gutanga ubuzima ugirira abo ukunda. Urukundo rw’Imana rugaragarira mu bikorwa.
Ese natwe tuyobora imiryango yacu nk’uko abashumba beza babigenza? Buri wese azi ukuntu ayobora mu rugo rwe, azi niba ari umushumba mwiza cyangwa wa wundi ukubita intama ze igihe cyose, cyangwa aragira intama ze ahatari ubwatsi bwiza. Urugero : uri umugabo niba unyoye amacupa ane hanze kandi abo mu rugo bicwa n’inzara, nta bwo uri umushumba mwiza. Ahubwo ukwiye guhanwa.
Ishusho y’intama, isobanura iki ? Hano bitwereka ko tugomba kwiyumanganya muri byose kubera Nyagasani Imana yacu. Intama iriyumanganya muri byose, ntisakuza cyane, rimwe na rimwe turavuga tuti uyu umuntu ni intama, dushatse kuvuga ko yitonda cyane.
Dufite umushumba, umutabazi umwe ni Yezu, ni we uturinda ibirura. Ariko ikirura gikomeye ni Sekibi. Umushumba mwiza n'intama ze baramenyana. Niba intama zimwe na zimwe zivuye mu bushyo zirahura n’ingorane zikomeye.
Twebwe abakristu turagiwe n’Umushumba mwiza, Uhoraho, nta cyo tuzabura, atuyobora inzira y’ubutungane. Dusabe Nyagasani Imana yacu adutabare aho dufite intege nke kugira ngo atwinjize mubwami bwe hamwe na Yezu, we mushumba mwiza.
P Simplice, MAfr
Byanditswe : tariki ya 19 Gicurasi 2016 saa 12:05:04, ubu
Uwabitangaje : Saint Pierre CYAHAFI
Umunsi mpuzamahanga w’abakene wo ku wa 15 Ugushyingo 2020: Papa Fransisiko abatekerezaho cyane
Kubera icyorezo cya Koronavirus\COVID 19, Papa Fransisiko yifuza gushyiraho ikigega cyafasha abantu batindahaye cyane muri iki gihe. Yifuza cyane guha ubufasha abatagira na mba. Mu butumwa ... soma inkuru yoseAMASENGESHO YO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA, (Papa Fransisko yifuza ko twavuga mu gusoza ishapule)
ISENGESHO RYA MBERE Isengesho ryo kwiyambaza Bikira Mariya Mubyeyi Bikira Mariya, Uhora ubengerana mu nzira zacu nk’ikimenyetso cy’umukiro n’amizero.Turakwiragije Mubyeyi, wowe Buzima bw’abarwayi, wowe, munsi y’umusaraba, wifatanyije na ... soma inkuru yoseKwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi : Ubutumwa bwa Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo
Bavandimwe, muri iki cyumweru gitagatifu aho tuzirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani Yezu Kristu wemeye kudupfira ngo aducungure, uyu mwaka nanone ni impurirane n’igihe cyo kwibuka ... soma inkuru yose
Kuwa gatatu, tariki ya 21 Mata 2021
Umwaka B, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intu 8,1b-8
Kuzirikana : Zab 66 (65)
Ivanjili : Yh 6,35-40.
AHO TUBARIZWA
PARUWASI MUTAGATIFU PETERO, CYAHAFI
B.P. 69 Kigali - RWANDA
Terefoni : +250 789 400 885
Email : info@cyahafi.org
Articles de la meme categorie
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
KUZIRIKANA AMASOMO YA MISSA
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 11 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, C
- Inyigisho ya 1 yo ku munsi w'Isakaramentu Ritagatifu, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pasika, icyumweru cya 1 cya Pasika, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 5 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuwa 5 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo, C
- Inyigisho ya 1 yo kuri Pentekosti, C
- Inyigisho ya 1 yo ku cyumweru, icyumweru cya 6 cya Pasika, C
AGENDA
Igihe | Igikorwa |
---|---|
Kuwa 1 - 5 06:00 |
Missa, Penetensiya |
Kuwa 2 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Padri yakira ibibazo |
Kuwa 3 17:00-19:00 |
Ikoraniro ry'Abakarisimatike |
Kuwa 5 07:00-12:00 17:00-18:00 |
Padri yakira ibibazo Gushengerera Isakaramentu |
Kuwa 6 07:00 |
Missa |
Ku cyumweru 07:00 09:00 11:00 17:00 |
Missa ya 1 Missa ya 2 (Abana) Missa ya 3 Missa (Igifaransa) |